skol
fortebet

U Rwanda rwanyomoje amakuru arushinja kwivanga muri Politiki ya Centrafrique

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibirego byo kuba u Rwanda ngo rufasha ubutegetsi buriho muri Centrafrica guhindura itegeko nshinga, ngo Perezida uriho yemererwe kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.
Umuryango witwa G16, usanzwe ari Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile rigamije kurinda itegeko nshinga muri Centrafrica, ryashinzwe ku wa 30 Werurwe, 2016 niryo ryatangaje ayo makuru.
Ryavuze ko u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica rutera inkunga ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibirego byo kuba u Rwanda ngo rufasha ubutegetsi buriho muri Centrafrica guhindura itegeko nshinga, ngo Perezida uriho yemererwe kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.

Umuryango witwa G16, usanzwe ari Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile rigamije kurinda itegeko nshinga muri Centrafrica, ryashinzwe ku wa 30 Werurwe, 2016 niryo ryatangaje ayo makuru.

Ryavuze ko u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica rutera inkunga ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga rya kiriya gihugu kugira ngo Perezida Faustin-Archange Touadéra yongere kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibyo birego.

Yagize ati “U Rwanda nta buryo ubwo ari bwo bwose bwakwivanga muri politiki y’imbere ya Repubulika ya Centrafrica.”

Ingabo zacu nta muntu uwo ari we wese zishobora gushyigikira, cyangwa kwivanga mu bibazo bya politiki y’imbere muri Centrafrica.”

Minisitiri Biruta yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri hariya kugira ngo zigarure umutekano mu gihugu nta mpamvu ya politiki ibyihishe inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa