skol
fortebet

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika agiye kuza i Kigali kubaza ibya Rusesabagina

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda azabaza abategetsi ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uburenganzira bwa muntu, no gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Antony Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama(8), arimo asoza ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo, nk’uko itangazo rya minisiteri akuriye ribivuga.
Muri DR Congo, mu byo Blinken azaganira n’abategetsi baho harimo ubucuruzi n’ishoramari, (...)

Sponsored Ad

‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda azabaza abategetsi ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uburenganzira bwa muntu, no gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Antony Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama(8), arimo asoza ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo, nk’uko itangazo rya minisiteri akuriye ribivuga.

Muri DR Congo, mu byo Blinken azaganira n’abategetsi baho harimo ubucuruzi n’ishoramari, “n’umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw’iki gihugu “n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange”.

Hashize icyumweru muri ako gace ka DRC hari imyigaragambyo yamagana ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20.

Abahatuye bazinenga kunanirwa kuhabungabunga amahoro, muri aka gace karimo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’ikomoka mu Rwanda, Burundi na Uganda.

Abarenga 25 bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo nk’uko bivugwa na sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ibiro bya Blinken bivuga ko mu Rwanda, “azibanda ku ruhare leta y’u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n’ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nk’uko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Rusesabagina, n’abatavugarumwe n’ubutegetsi

Mu Rwanda, Antony Blinken azavuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, n’ibyo Amerika yise “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’inteko ishingamategeko ya Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu yari ku isonga ry’ibitero by’inyeshyamba za MRCD-FLN mu 2019 byishe abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda.

Antony Blinken yaherukaga muri Africa mu Ugushyingo(11) 2021 aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal.

Blinken agarutse muri Africa, nyuma y’uko Perezida Joe Biden wa US yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

BBC

Ibitekerezo

  • Arabaza Bini Radeni se ? Kobamwishe bihuta, Azaburana ate? Ariko twe nti twihuta. Demokarasi irihe?

    Muri DRC azaganira n’abayegetsi baho ku ishoramari n’ubucuruzi, mu Rwanda azaganira n’abayobozi b’u Rwanda uko rwagira uruhare mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC! Ese twe mu Rwanda ntiyaganira ku ishoramari n’ubucuruzi ngo byemere ? Noneho iyo mu burasirazuba bwa DRC haba hari amahoro yari kuzabura icyo aganiriza abayobozi b’urwanda cg ntiyari no kuzahagera ? Yewe ndumiwe ! Ibi biranyereka ko america ibona itacuruzanya n’u rwanda; gusa banyarwanda dukomeze duteze imbere igihugu cyacu n’aho ubundi abazungu bikundira aho babona inyungu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa