skol
fortebet

Ministre w’intebe Dr. Ngirente avuga ko Viza n’imisoreshereze bigomba kunozwa

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Ministre w’intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko uburyo bw’imisoreshereze ku bibuga by’indege muri Afrika bukwiye kunozawa ndetse n’abagenzi bakabona Visa bageze ku kibuga cy’indege kugira ngo abagenzi bakomeze kwizera serivise bahabwa.
Ibi yabivuze ubwo yafunguraga inama ya 49 y’ihuriro ry’ibigo butwara abantu mu kirere mu afrika/Africa Airlines Association.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibigo bitwara abagenzi n’imizigo mu ndege, abatanga serivise zitandukanye zifite aho zihuriye (...)

Sponsored Ad

Ministre w’intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko uburyo bw’imisoreshereze ku bibuga by’indege muri Afrika bukwiye kunozawa ndetse n’abagenzi bakabona Visa bageze ku kibuga cy’indege kugira ngo abagenzi bakomeze kwizera serivise bahabwa.

Ibi yabivuze ubwo yafunguraga inama ya 49 y’ihuriro ry’ibigo butwara abantu mu kirere mu afrika/Africa Airlines Association.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibigo bitwara abagenzi n’imizigo mu ndege, abatanga serivise zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubwikorezi bwo mu kirere nk’abacuruza ibikoresho nkenerwa by’indege, amavuta yazo ndete n’inzego bwite za leta bose hamwe basaga 450.

Ministre w’intebe Edouard Ngirente yagaragaje ko n’ubwo umugabane wa Afrika umaze gutera imbere mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege, hakwiye guhuzwa uburyo bw’imisoreshereze ku bibuga no korohereza abagenzi kubona visa.

Yagize ati, "Mu gihe twishimira ibyakozwe mu kuzamura urwego rw’ingendo zo mu kirere muri Afrika, twibuke ko uru rwego rukiri hasi ugereranyije n’ahandi ku isi; hari ibigomba kunozwa. Leza z’ibihugu bya Afrika n’ibigo by’indege bakwiye guhuza uburyo bw’imisoreshereze ku bibuga by’indege, kuzamura ibikorwaremezo muri uru rwego no guhugura ababikoramo, ni na ngombwa gufasha abantu bakabona viza bageze mu gihugu bagiyemo."

Umunyamabanga mukuru ucyuye igihe w’ihuriro nyafrika ry’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege (Africa Aviation Association) Dr. Elijah Chingosho, nawe yavuze ko n’ubwo ubwikorezi bwo mu kirere bugenda butera imbere, muri iyi myaka habayeho igihombo ku nyungu ibihugu byari bisanzwe bibona muri uru rwego.

Yagize ati, "...ugererenyije n’ahandi, ibigo by’indege bya Afrika byagize igihombo cya miliyoni 700 z’amadolari muri 2015, muri 2016 nabwo byahombye izindi miliyoni 100; n’ubu muri uyu mwaka igihombo kizangana n’icyabaye mu mwaka ushize. Niyo mpamvu inteko rusange yareba uburyo ibi byavaho, twifuza ko sosiyete z’indege zunguka; kuki twakomeza kugira igihombo kinini gutya mu gihe ahandi bunguka ku buryo bugaragara?"

Imibare igaragaza ko ku isi yose miliyoni 63 zabonye akazi mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kandi uru rwego rukagira uruhare rusaga gato miliyari ibihumbi 2 mu musaruro mbumbe w’ibihugu muri rusange.


RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa