skol
fortebet

Mpayimana yakomoje ku kintu yumva kizamugora mu kwiyamamaza

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga wemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba ari mu bakandida batatu bemerewe kuziyimamaza yongeraho ubwoba buri mu banyarwanda ariyo mbogamizi ikomeye yumva azahura nayo mu kwiyamamaza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga nibwo komisiyo y’ amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’ abamerewe kwiyimamaza mu matora y’ umukuru w’ igihugu.
Ni urutonde rugaragaraho HE Paul Kagame wa FPR, Dr (...)

Sponsored Ad

Umukandida wigenga wemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba ari mu bakandida batatu bemerewe kuziyimamaza yongeraho ubwoba buri mu banyarwanda ariyo mbogamizi ikomeye yumva azahura nayo mu kwiyamamaza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga nibwo komisiyo y’ amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’ abamerewe kwiyimamaza mu matora y’ umukuru w’ igihugu.

Ni urutonde rugaragaraho HE Paul Kagame wa FPR, Dr Frank Habineza wa DGPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Mu kiganiro yahaye ijwi ry’ Amerika ubwo Komisiyo y’ amatora yari ikimara gutangaza urutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza Mpayimana yavuze uko yakiriye kuba ari mu bemerewe kuziyamamaza. Ati “Ni ibyishimo kuri kuri njye”

Umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga kuri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international ivuga ko mu Rwanda hari umwuka w’ ubwoba muri iki gihe hitegurwa amatora y’ umukuru w’ igihugu avuga ko ubwo bwoba buhari.

Mpayimana yavuze ko ubwo bwoba arinayo mbogamizi ikomeye yumva azahura nayo mu kwiyamamaza.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye kwiyamamaza ariko ni cyo cyampagurukije kugira ngo mparanire uko kwisanzura”

Avuga kuri raporo ya Amnesty yagize ati “Njyewe ndumva ari ubwoba busanzwe mu baturage butari ubushingiye ku gihe cy’ amatora bukunze kuzamuka mu gihe cy’ amatora ku mugabane wacu w’ Afurika. Igishishikaje turifuza ko mu Rwanda amatora yazaba mu bwisanzure”

Umunyamakuri yabajije Mpayimana Philippe kuri ubu uri mu gihugu cy’ u Bufaransa ari naho yaje kwiyamamaza aturutse kugira icyo avuga ku ngorane yumva azahura nazo mu kwiyamamaza avuga ko ari ubwoba buri mu baturage.

Yagize ati “Icyo twavugaga cy’ ubwoba ni ingorane ikomeye kuko twanahuye nayo mu gihe cyo gusinyisha. Ariko kugirira icyizere abaturage, kugirira icyizere inzego no kugirira icyizere ahazaza h’ u Rwanda bishobora kuzoroshya imirimo yo kwiyamamaza”

Mpayimama Philippe niwe mukandida wigenga wenyine wemerewe kuziyamamaza mu gihe abari batanze kandidatire zabo bifuza kuziyamamaza nk’ abakandida bigenda ari bane.

Abatemerewe kwiyamamaza ni Barafinda Ssekikubo Fred, Diane Shimwa Rwigara, na Mwenedata Gilbert.

NEC yavuze ko aba batatu batabashije kuzuza amasinya 600 asabwa ukeneye kwiyamamaza. Ngo muri aba batemerewe harimo abagiye bakoresha amanyanga arimo no gutanga imikono y’ abantu bapfuye.

Ibitekerezo

  • wamugabo we kowigereye mubufaransa amahoro akaba arihobubana numuryango ugarutse gukoriki nakiriya gitabo bavuga wanditse nakazikawe ngwino mbese nabasaziyemo nabagabo

    Uramukangiriki mwa? mureke aze agerageze aba murinyuma baza mutora abatarinyumaye bazamureke reka kumukanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa