skol
fortebet

Mpayimana yiyemeje kuzamura ubukungu bishingiye ku masaha Umunyarwanda akora

Yanditswe: Sunday 23, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yageze ku kibuga cy’umupira cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Sponsored Ad

Mu kwiyamamaza kwe, Umukandida Mpayimana yibanze ku ngingo yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho yabwiye abaturage b’i Kayonza ko ubukungu azabuzamura bishingiye ku kubara amasaha Umunyarwanda akora.

Abaturage ba Kayonza bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mukandida kugira ngo bumve imigabo n’imigambi ye bizabafashe guhitamo ukwiye kubayobora.

Mpayimana Philippe yavuze ko mbere na mbere natorwa azashyigikira umurimo kuko kugira ngo igihugu gitere imbere ubigiramo uruhare.

Yavuze ko ababarira amasaha y’akazi ku munsi bidakwiriye kuko utamenya igihe umunsi urangirira bityo hakwiriye gukorwa umurimo unoze.

Yavuze ko kuba umukungu w’umuherwe ataribyo bituma wumva ko politiki itakureba ndetse avuga ko bagomba kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Mpayimana Philippe yaherekejwe n’umugore we n’abamufasha mu bikorwa byo kuzenguruka Igihugu asanga Abanyarwanda aho bari, akabagezaho imigabo n’imigambi, ari nako abasaba kuzamutora mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa