skol
fortebet

“Mu Burundi nta Leta ihari ubu ngubu” Madamu Ingabire

Yanditswe: Wednesday 31, May 2017

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda(TI- Rwanda) , uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Afurika y’ iburasirazuba, yavuze ko ruswa itesha agaciro Leta, yongeraho ko mu Burundi nta Leta ikiriho.
Ibi byabivugiye kuri sitade nto I Remera, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, ubwo hatangizwaga gahunda yo kurwanya ruswa n’ ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Ni umuhango (...)

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda(TI- Rwanda) , uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Afurika y’ iburasirazuba, yavuze ko ruswa itesha agaciro Leta, yongeraho ko mu Burundi nta Leta ikiriho.

Ibi byabivugiye kuri sitade nto I Remera, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, ubwo hatangizwaga gahunda yo kurwanya ruswa n’ ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Ni umuhango witabiriwe na polisi y’ u Rwanda, urwego rw’ umuvunyi, TI Rwanda n’ abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Ruswa ituma mu rwego rwa politiki abaturage batera icyizere ubuyobozi. Icyo ni ikintu gikomeye banyakubahwa. Iyo abaturage batakizera Leta, Leta iba ifite ibibazo bikomeye. Ugasanga nta Leta ikiriho hariho umuntu nka Perezida wa Repubulika n’ agatsiko ke bari kumwe, Leta itakibaho”

Yakomeje agira ati “Reka mbahe urugero rworoshye, njyewe ndumva nemerewe kubivuga uzabimpora nzisobanura. Mu Burundi nta Leta ihari ubu ngubu. “

Madamu Ingabire yasobanuye ko mu Burundi umuturage akora ibyo yishakiye urusha undi imbaraga akamwica ntihagire ubimuryoza .

Uyu muyubozi avuga ko ruswa iyo ikomeje mu miyoborere igihugu gihinduka nk’ ishyamba( Jungle: aho ufite imbaraga akora icyo ashatse cyose), abaturage bagatakaza icyizere cyo kubaho.

Avuga kandi ko ruswa ituma ku buyobozi hajyaho umuyobozi udashoboye. Atanga urugero rw’ aho ngo mu karere ka Gasabo abaturage bahataniye gutora umukuru w’ umudugudu yababaza impamvu ari we bashaka bakamusubiza ko abareka bakicururiza inzoga z’ inkorano.

Ku rundi ruhare nubwo Madamu Ingabire avuga ko mu Burundi nta Leta ikiriho, u Burundi bufite ubuhagarariye mu Rwanda, n’ u Rwanda rukagira uruhagarariye mu Burundi.

Ibitekerezo

  • nkuyu ngo akora muburenganzira bwamunu mwumve niyimvugo nawe asigaye yishakira ubu star kbs

    Ibyo nukuri niba uburundi hari reta kuki Perezida nkurunziza atitabira inama yabayobozi nkumukuru wigihugu ikindi batoteza abanyarwanda nyane uwo babonye bamwigizaho nkana bakamwambura bakamwita maneko kugya iburundi ntamutekano uhari kuko wambonye aho usanga abasivire bigira inzego ziperereza aha bizababagora abarundi

    Mbega Ingabire amenya gute ibibera i Burundi ari Kigali. Mbere yo kubona akatsi kari mu ijisho rya mugenzi wawe banza urebe umugogo uri mu ryawe. Imvugo nk’izi ntizikwiye umuntu uvuga ko arengera guca akarengane!! Nkurunziza ibyo akora ntaho bitaba muri Africa kugundira ubutegetsi, abatabishaka ugahangana nabo!!!!!!!

    ariko uburundi kobutuwe bubatwaye iki komubwishyiramo nukuberiki mwareba ibibazi byanyu namwe komwugarijwe nibibazo byinshi uretse kwihagararaho gusa ntabibazo mwakemura iburundi mumanze mukemure ibyo mufite

    Uyu mubyeyi namwemeraga ariko ndabona atangiye kurengera.Arayicuranze ayica umurya. None se niwe usigaye yemera cyangwa agahakana Leta z’ibindi bihugu? Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ari abanyarwanda, bakirinda gufata impu zombi. Kuba warakuriye muri iki gihugu, sibibi no gushaka kumenya ibyaho ariko si byiza kwivanga muri politiki yacyo.

    uyu mugore namwemeraga ariko atangiye kurengera ubu se uburundi atabeshye yirengagije ko abatumye bujya mubibazo burimo ari abateguye coup d’etat kandi bakaba batarahanwa ahubwo bacumbikiwe n’ibihugu bikikije uburundi abo ninabo basubirayo bakajya kwica abaturage bityo rero ntiyarakwiye kuvuga aya magambo ndamugaye peeeeeeeee akosore iyi mvugo uku ni ukurengera

    Aliko wagira ngo hari abihaye gusimbura abaturage b,igihugu cy,u Burundi Madame Ingabire ngukuyeho amaboko, nta burenganzira na buke ufite bwo kuvugira abarundi ku miyoborere yigihugu cyabo . Wumve neza, Nkurunziza yaratowe, afite guverinema ikora , bafite ingabo nigipolisi birinda umutekano wigihugu cy u Burundi , bahemba abakozi , none ngo nta leta igihugu cy,u Burundi gifite? Ngaho niba nta leta u Burundi bufite ambuka umugezi wa Knyaru ugere hakurya ubivugireyo urebe ko utahasanga Leta. Aliko ye .Tugomba kwubahiriza ubushake bw,abatuye ibindi bihugu mu miyoborere yabo kuko nibo babyihitiyemo sitwe tubahitiramo . U Burundi bufite leta inakomeye ndetse.

    Madame, akarenze umunwa karushya ihamagara. Harya nta ambasade y’Uburundi iba mu Rwanda? Wanyarukiyeyo mukabyumvikanaho.

    niba abarundi bose ari bamaneko ndumva ahubwo bazi ubwenge rwose kuko bagira uruhare mukwibungabungira umutekano kdi kuko ntamuturanyi bafata nkinshuti ahubwo bavumbuye ko mushaka kubanyuruza ubutegetsi bwabo,nibakomereze aho rwose bazatera imbere bibungabungira umutekano babigizemo uruhare

    uyumubyeyi yavuze ukuri

    ariko narumiwe murwanda niho batagundira ubutegetsi hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ndumiwe ubuse abari gukata imishahara yabakozi ngo dutegure amatora ibyo ko atabivuga.bose bakorera inda zabo gusa .ibyo nkurunziza yakoze mwe mwakoze ibirenze ibyo.ntanicyo mbona uyumugore amaze mukazi yitwa ko ashinzwe.

    sha uyumugore nage mutereye ikizere pe, ashobora kuba avuga atatekereje neza. ngo nta leta iri muburundi? uyumugore yitesheje agaciro cyane. uziko mubihugu 10 bidafite umutekano kuri ino si dutuye uburundi butarimo,leta yohereza b’ambassadeurs hirya nohino bakabemera iyo leta iba yemewe, leta yohereza ingabo zayo kugarukana amahoro mubindi bihugu byemejwe na UN burya iba yemewe. ikibazo gihari nukutumva ibintu kimwe kwabarundi bigatuma bashwana,ibyo kandi ntaho bitaba. ruswa yo isi hafi yayose iyobowe na ruswa gusagusa.buriya abaherwe benshi tubona bazi ukuri kw’ibintu neza. ibi bihugu rutura wumva ruswa iba ivuza ubuhuha. uyumugore ashobora kuba ashaje hasigaye izina gusa ibitekerezo byarashize cyeraaaa!!

    Ehhh! Ndabona Mme Ingabire mumwikoreye cyane. Bamwe ngo bamukuyeho amaboko, abandi ngo bamukuyeho ikizere n’ibindi n’ibindi. N’ubundi ukuri kuraryana! Murasizoye kubera ko yavuze ukuri nk’uko asanzwe kandi yamaze. Aho yabeshye ni hehe? Mwebwe se ko mwihaye kuvugira u Burundi bwabibatumye? Mwaretse se iyo ambassade yabo ikaba ariyo imusubiza? Nimumuvuge ibyo mwanjwa byose abarusha ubutwari bwo kuvugisha ukuri kandi abantu benshi barabimwubahira. Jyewe nkunda ukuri cyane ukuvugu wese nzamugwa inyuma.

    mwese murimo kukubabazwa nibyo ingabire yavuze mwambuke mujye kubayo naho kuvugako hari amabassade za baringa zo byo ntawe witangaje icyo nemeranyaho nuko iburundi nta mutekano kandi hari amabandi amaze kuyogoza igihugu bimeze nko muri 1990-1994 mu rwanda ibi rero bigaragaza ejo hazaza mubitege

    Igihe cyose uvuganye ibintu overconfidence,ntabwo akenshi bigenda neza kubakumva,kandi ukuri kwa buri muntu kuba ukuri kugiti cye.Ibi rero ni diplomas indenga mipaka.Buke Buke nibyo byiza.Naho iby,Abarundi nibyabo na Leta yabo.Uwo mubyeyi nibyiza kuvugira uburundi.

    Igihe cyose uvuganye ibintu overconfidence,ntabwo akenshi bigenda neza kubakumva,kandi ukuri kwa buri muntu kuba ukuri kugiti cye.Ibi rero ni diplomas indenga mipaka.Buke Buke nibyo byiza.Naho iby,Abarundi nibyabo na Leta yabo.Uwo mubyeyi nibyiza kuvugira uburundi.

    Igihe cyose uvuganye ibintu overconfidence,ntabwo akenshi bigenda neza kubakumva,kandi ukuri kwa buri muntu kuba ukuri kugiti cye.Ibi rero ni diplomas indenga mipaka.Buke Buke nibyo byiza.Naho iby,Abarundi nibyabo na Leta yabo.Uwo mubyeyi nibyiza kuvugira uburundi.

    Igihe cyose uvuganye ibintu overconfidence,ntabwo akenshi bigenda neza kubakumva,kandi ukuri kwa buri muntu kuba ukuri kugiti cye.Ibi rero ni diplomas indenga mipaka.Buke Buke nibyo byiza.Naho iby,Abarundi nibyabo na Leta yabo.Uwo mubyeyi nibyiza kuvugira uburundi.

    leta muburundi iriho inakomeye cyane kuko iyo izakuba yoroshye america na EU baba barayihinduye cyera. ahubwo iriyo inaruta iyibihugu byinshi cyane. buriya kimwe mubyatumye abarwanya leta bananirwa kuyikuraho nabo, ni ukubonako yoroshye bagerageje abenshi bahasiga agatwe abandi bariruka.naho iby’agatsiko byo nahandi hose niko bimeze uzaperereze urebe numva ibyamapererza aribyo wirirwamo.

    LETA IRAHARI PE KANDI ABARUNDI BAMEZE NEZA URETSE ABASHUTWSE NGO BAZAHIRIKA UBUTEGETSI UBUHUNZI BURABUMVISHA

    NUBURENGANZIRA BWE BWO KUVUGA IBYASHATSE ARIKO SIBYO UBUTEGETSI NIYO BWABA BUBI NTIBIVUGA KO BUDAHARI WENDA YAVUGA KO NTAMUTEKANO UHARI. NABYO KANDI SIBIMUREBA KUKO SU MURUNDI NUMUNYARWANDA IBYABO SI BIBAZO BITUREBA

    Uyu mukecuru nawe yaranyobeye.Ejobundi batwikira abana muri ruhurura ntibyabereye mu gihugu cye haricyo yigeze avuga? Niba mu Burundi nta leta ihari se iyo ushyize muri wikipedia usanga nta Burundi buriho, ujyiye UN se usanga intebe yu Burundi ntawe uyicayemo? Akumiro karagwira uyu we aragaciye rwose. Gusa abarundi bamenye abantu nkabangaba.Burya incuti nyazo uzimenyera mu ngorane.

    aragirango bamushime babandi twese tuzi barwanya prezida nkurunziza

    Harya uyu mugore uvuga gutya Rwigara ntiyishwe harurubanza rwari rwaba ababindusha ra?

    Ese uyu mugore ntabwo aziko Somalia nk’igihugu kiri hafi kujya muri EAC? Ese umuntu amuhitishijemo kujya kuba muri Somalia nu Burundi yahitamo iki?

    ibyo yavuze ntagaciro bifite namateshwa kbc!!?? niba ntaburiho we uvuga utyo nagende abugeho!

    ingabire asabe imbabazi abarundi kuko aka ni agasuzuguro gakabije gakorewe abarundi muri rusange akwiye kugezwa imbere y’ubutabera akisobanura kumagambo nkaya yavuze ubu se EAC iri gusaba ko nibihano bidasobanutse uburundi bwashyiriweho byavaho none we ngo nta leta ihari gusa yagaragaje aho abogamiye nta trensperence mbona

    ndumiwe

    uyu mugore ararutanze, ubuse aziko iyoleta avuga imaze 2 years barayihagarikiye infashanyo ariko ikaba ikomeje guhemba abakoze bayo bose, ndetse n’ubuzima bw’igihugu bukaba bugikomeje? hari ibihugu byinsi bitabishobora hano kw’isi.

    Wowe wibaza impamvu Nkurunziza atajya munama zabakuru bibihugu.Kuki utabaza abajya kwakira igihembo cyabayahudi mu marembo yabo harikubera inama ikomeye bagombye kugiramo uruhare? Ngo panafricanisme ra.

    Uyo Mugore Ni Mumureke, Kagame Yari Yababeshe Ngo Uburundi Ni "Urundi Rwanda".

    Uyu mubyeyi akabije kuba ikivuga ,ntago avuga nku muntu wize vraiment , none se Rimwe ati abakozi bareta ni indakoreka ubwo bivuze ko guhera kuri Perezida kugera ku mukozi wanyuma ariko bameze, nyamara ibyo akabivuga tuzi umubare w’abakozi benshi bafungiye ruswa ndetse hari na bakekwa bakazaba abere ariko baciye muri gereza none avuye kugihugu yadukiriye na abarundi yitonde ataduteranya abarundi ni abaturanyi ibibazo bafite hari igihe bizakemuka kandi neza gusa azage mbere yo kuvuga abanza atekereze ibyo agiye kuvuga ingaruka byagira kuko avuga ibyo abantu benshi bumva, azihangane asobanure icyo aba ashaka kuvuga niba yumva bamubeshyeye niba aribyo yavuze azasabe imbabazi

    Yigeze kuvuga ngo Rubavu nta mayor igira ,hahahahaah ,niba rubavu yiyobora byaranyobeye

    UYU MUBYEYI NAWE YARAKABIJE PEE !!. KANDI WASANGA YARAVUZE KURIYA BAKAMUHA AMASHYI BYABA ARI AKUMIRO IGIHUGU GIFITE PRESIDENT NI ZINDI NZEGO ZOSE ZUBUYOBOZI NGO NTA RETA IHARI ? GUSA NABONYE MUBASOMYE IBYO YAVUZE NTAWIGEZE YEMERANYA NAWE YISUBIREHO RWOSE !

    nahikamo kuba muri Somaliya hari ingabo zubumwe bwa Africa iburundi namaca kubiri gusa na ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa