skol
fortebet

Muhanga: Umutungo n’ ubusambanyi ku isonga mu biteranya abagore n’ abagabo

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Abagore n’ abagabo bo mu karere ka Muhanga barasabwa guhindura imyumvire no kuganira hagati yabo kuko aribyo byagabanya amakimbirane akunze kuba intandaro y’ ubwicanyi na gatanya.

Sponsored Ad

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018, ubwo umuryango utari uwa Leta uharanira amahoro n’ iterambere Organisation for Peace and Development (OPD washyiraga ahagaragara ibyavuye mu nyigo wakoreye muri aka karere ugamije kumenya ibitera amakimbirane yo mu ngo n’ uko yakwirindwa.

Iyi nyigo yakorewe mu karere ka Muhanga mu mirenge ya Cyeza, Mushishiro, Kabacuzi na Shyogwe. Ababajijwe ni abantu 589 barimo abagore 309 n’ abagabo 280.

Mbembe Aoron wakoze iyi nyigo yagaragaje ko muri aka karere 34,4% by’ amakimbirane hagati y’ abashakanye aterwa no kutumvikana ku icungwa ry’ umutungo 33,1% agaterwa no gucana inyuma kw’ abashanye 14% aterwa no kutumva neza ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye , 12,3% aterwa n’ ubukene naho 0,8% aterwa no kuboneza urubyaro.

Mbende yatangarije UMURYANGO ko mu mirenge y’ icyaro amakimbirane yo mu ngo menshi basanze ashingiye ku mutungo naho mu mu mujyi wa Muhanga ayiganje akaba ari ashinjiye ku gucana inyuma.

Uyu mushakashatsi yavuze ko basanze amakimbirane afatiye ku mitungo n’ ubusambanyi aterwa n’ ibintu bitatu by’ ingenzi.

Yagize ati “Amakimbirane ashingiye ku mitungo aterwa ni uko abagabo bagifite imyumvire yo kumva ko aribo bagomba kugenzura umutungo wose w’ urugo. Naho amakimbirane ashingiye ku busambanyi aterwa nanone n’ imyumvire ku bagabo aho umugabo yumva ko umugore we adashobora kumvangira ngo batera akabariro n’ uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwa hari abumva batanyuzwe bakajya gusambana hanze”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo aya makimbirane agabanuke abagore n’ abagabo bajya bagira umwanya uhagije wo kuganira hagati yabo hanyuma n’ abagabo bagasobanurirwa itegeko ry’ umutungo bagahindura imyumvire”

Me Mujawamariya Dative, Umuyobozi wa OPD yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ amahoro kuko batayafite nta terambere bageraho.

Yagize ati “Ubutumwa twagenera Abanyarwanda ni ubutumwa bw’ amahoro. Umuryango urimo amakimbirane ntabwo ushobora gutera imbere kubera ko iyo bahugiye muri ya makimbirane batabasha gutekereza ejo hazaza”

Yakomeje agira ati “Nk’ uko mwabibonye mu nyigo abana nibo bagerwaho n’ ingaruka cyane, kandi abana nirwo Rwanda rw’ ejo niba dushaka kuzagira kuzagira abanyarwanda badafite agahinda gakabije tugomba kubarinda kuba mu ngo zirimo


Me Mujawamariya Dative, Umuyobozi wa OPD

Me Mujawamariya yavuze ko impamvu OPD yahisemo ko iyi nyigo ikorerwa mu karere ka Muhanga ariko ariko karere babonye gafashe impu zombi umujyi n’ icyaro. Ngo kuba iyi nyigo yarakorewe muri Muhanga gusa ni uko aribwo bushobozi bafite gusa ngo bafite ubushake bwo gukorera ubushakashatsi mu gihugu hose kandi barabyemerewe.


Fortuné MUKAGATANA , Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’ abaturage yavuze ko uburyo akarere gakoresha mu gukemura amakimbirane yo mu ngo no kuyirinda ari uguhuriza hamwe imiryango, iyahoze mu makimbirane igatanga ubuhamya.


Thereze Mukaruziga ushinzwe ubushakashatsi muri NURC yashimiye OPD kuri iyi nyigo yakoze ayizeza imikoranire

92% basubije ko bafite amakimbirane mu ngo zabo. Iyi nyigo yagaragaje ko abagore batangaza amakimbirane ku kigero cya 64%, abaturanyi 15,1%, abana 15%, abagabo 5,6%.


Mukajambo Elisabeth , Umuhuzabikorwa wa OPD yashimiye akarere ka Muhanga uburyo gakorana neza na OPD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa