Ntwari Biziyaremye Nathan wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yirukanywe buru mu bakozi ba Leta kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi nk’ uko byatangajwe mu myanzuro y’ inama y’ Inama idasanzwe y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kamena.
Uwo mwanzuro uvuga ko inama y’ abaminisitiri yemeje “ Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NTWALI BAZIYAREMYE Nathan, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyandikwa mu binyamakuru, ubushakashatsi n’iterambere mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi”
Umwaka ushize wa 2017 mu kwezi kwa Kamena ubwo Anastase Murekezi yari akiri Minisitiri w’Intebe yahagaritse by’agateganyo Ntwari amezi 6 bitewe n’amakosa atandukanye yakozwe mu kazi. Amakuru avuga MHC yateguraga amahugurwa yarangiza agashyiramo abatari abanyamakuru, bakaba ari bo bahabwa amafaranga y’amahugurwa.
Amezi 6 ashize ni ukuvuga mu Ukuboza 2017 Ntwari Biziyaremye Nathan yasubiye mu kazi akomeza kuba Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyandikwa mu binyamakuru, ubushakashatsi n’iterambere mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC).
Abandi inama y’ abaminisitiri yirukanye burundu ni Mutijima Vedaste wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB); Gatayire Marie Claire wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi muri RAB; Bimenya Théogène, wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri RAB. Bose bakaba birukanwe burundu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *