Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko vuba ahaabimukira bavuye mu Bwongereza bazagera mu Rwanda ndetse ko bidatangaje kuba hari abatarishimiye uyu mwanzuro wumvikanweho n’ibihugu byombi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko ari ubugiraneza u Rwanda rwakoze, yemeza ko umwanzuro wose wafatwa utabura abantu batawishimira, kandi ntacyo uwo mwanzuro wabangamiye muri ’diplomacy’.
Dr Ngirente yagize ati "Bazaza vuba, birimo kuganirwa, aho tuzabakirira twariteguye, umubare wose uzaza tuzawakira nta kibazo na kimwe kirimo, bazaza vuba…rwose ndagira ngo mbibabwire ko ari vuba."
Amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza yamaganwe n’abaharanira uburenganzira bw’impunzi, n’abantu ku giti cyabo barimo n’umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres.
Mu Bwongereza, imiryango imwe yiyambaje inkiko isaba guhagarika kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe.
Amasezerano y’ibihugu byombi avuga ko mu igerageza ry’ibanze u Rwanda ruhabwa miliyoni £120 yo gufasha gutuza abo bimukira.
Minisitiri w’intebe Ngirente yavuze ko kwakira abo bantu ari igikorwa cy’ubugiraneza, ati "hagize ubirakarira uwo arihangana ntakundi".
Yavuze ko ubwo u Rwanda rwakiraga impunzi zivuye muri Libya hashobora kuba hari abatarabyishimiye, ariko ko "nyuma bimaze gukorwa abantu barabyishimiye".
Ati: "Birumvikana ko buri mwanzuro wafata wose ntihabura uvuga ati ese mama ni mwiza? Nibi rero turabizi ko nibimara gukorwa abantu bazabyishimira."
Bamwe mu bimukira bari mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko bazoherezwa mu Rwanda.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN