skol
fortebet

Ndatimana wamugariye ku rugamba yavuze ukuntu yataye ishuri ajya kubohora u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Ndatimana Mustafa wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko yataye amashuri aho yigaga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yinjira igisirikare.
Imyaka 23 irashize FPR - inkotanyi ihagaritse jenosode yakorerwaga abatutsi ikabohora u Rwanda, kugira ngo bigerweho byasabye ubwitange bwa bamwe mu bari bakiri bato, bemeye gusiga ibyabo n’ubuzima bwabo, kugira ngo bagarure amahoro no kwisanzura mu Banyarwanda.
Benshi basize ubuzima mu rugamba rwo kwibohora, abandi baba ibimuga (...)

Sponsored Ad

Ndatimana Mustafa wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko yataye amashuri aho yigaga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yinjira igisirikare.

Imyaka 23 irashize FPR - inkotanyi ihagaritse jenosode yakorerwaga abatutsi ikabohora u Rwanda, kugira ngo bigerweho byasabye ubwitange bwa bamwe mu bari bakiri bato, bemeye gusiga ibyabo n’ubuzima bwabo, kugira ngo bagarure amahoro no kwisanzura mu Banyarwanda.

Benshi basize ubuzima mu rugamba rwo kwibohora, abandi baba ibimuga ubuzima bwabo bwose, ariko icyo baharaniye kigerwaho.

Ndatimana ni umwe muri bo. Yacitse akaboko nyuma yo guta umuryango we n’amashuri, ariko iyo asubiramo iyo nkuru ubona nta kwicuza bigaragara ku isura ye kuko aba yisekera.

Avuga ko impamvu yamuteye kwinjira igisirikare ari ibibazo byari mu gihugu atitaye ku ngaruka yahura nazo.

Agira ati “Kubera ibibazo byari mu gihugu sinitaye ku ngaruka nahura nazo kimwe n’izo umuryango wanjye wari guhura nazo biramutse bimenyekanye.”

Nk’ uko KT dukesha iyi nkuru yabitangaje Ndatimana wakomerekeye muri uru rugamba aho yacitse akaboko, avuga ko aticuza igikorwa yakoze kuko byagiriye akamaro Abanyarwanda.

Asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo bagakomereza aho bagejeje.

Mugenzi we Karemera Aron nawe wakomerekeye ku rugamba aho yacitse akaguru, avuga ko ubusanzwe mu buzima bwe agira urubyiruko inama zo gukunda igihugu.

Ati "Ubusanzwe negera urubyiruko nkarugira inama zo gukunda igihugu no kugiteza imbere. Mfite abana 12 harimo n’abiga muri kaminuza. Umwe muri bo yinjiye igisirikare kubera gukunda igihugu."

Munezero Alphonse ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuri urubyiruko rukwiye kurebera ku bitanze bakabohora igihugu kuko icyo gihe banganaga nkabo.

Ati "Urugamba rw’amasasu rwararangiye igisigaye ni uguteza imbere igihugu nabo ubwabo biteza imbere kuko urugamba rw’amasasu rwararangiye."

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francoix Xavier, asaba urubyiruko kurebera ku bayobozi b’ingabo bariho ubu kuko mu myaka 23 ishize nabo bari bakiri urubyiruko abasaba gutera ikirenge mu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa