NRS ifite icyizere ko noneho uvuye mu buzererezi agiye kujya agenda ubutareba inyuma
Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko kigiye guhindura bumwe mu buryo cyakurikiranaga abavuye mu bigo ngoraramuco ku buryo gifite icyizere ko batazajya basubira mu buzererezi
Byavugiwe mu nama nama nyunguranabitekerezo igamije kuganira n’abafatanyabikorwa kuri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije amasomo y’igororamuco no ku micungire y’ibigo binyurwamo by’igihe gito byashyizweho mu turere twose tw’u Rwanda.
Ni inama yabaye kuri 7 Ugushyingo 2018 mu gihe hashize iminsi humvikana ko abana bava mu bigo ngororamuco bagasubira mu buzererezi , bakazasubira muri ibi bigo kongera kugororwa.
ACP Gilbert RWAMPUNGU GUMIRA, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NRS yavuze ko ubu noneho umuntu uzajya ava IWAWA azajya afashwa kujya mu makoperative nibiba ngo anatangirwe umugabane shingiro kuko byagaragaye ko iyo bahawe ibikoresho harimo ababigurisha aho kubikoresha ngo biteze imbere.
Yagize ati “Uko byakorwaga mbere ntabwo byari binoze, ubu noneho ikiriho ni ukubabumbira mu makoperative no kubafasha kwinjira mu makoperative asanzwe akora tukamutangira umugabane shingiro kuko kumuha ibikoresho byonyine ntabwo biba bihagije…Bizaba kimwe mu bisubizo birambye”
Murekatete Julienne , Umuyobozi w’ akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’ abaturage yemeza ko bamwe mu bava IWAWA bagurisha ibikoresho baba bahawe.
Uyu muyobozi yasabye inzego ubufatanye kugira ikibazo cy’ abana b’ inzererezi gikemuke.
Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’ abaturage yavuze ko bigoye ko isuku n’ umutekano byagerwaho mu mujyi wa Kigali mu gihe ukirangwamo abana b’ inzererezi.
Kuva mu mwaka wa 2010, urubyiruko rurenga 16,000 rwarangije amasomo y’igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa n’ibindi bigo ngororamuco bitandukanye ndetse rusubizwa mu buzima busanzwe. Nyuma yo gusoza amasomo y’igororamuco, abayasoza bafashwa gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo bongere kuba mu muryango nyarwanda ari abaturage beza kandi bashoboye guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.
Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa cyane cyane uturere cyashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abantu barangiza amasomo y’igororamuco gusubira mu buzima busanzwe.
Zimwe muri izo gahunda ni: Amahuriro y’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco ku rwego rw’umurenge n’akarere, amahuriro y’ababyeyi b’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco ku rwego rw’akarere, komite zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasoza amasomo y’igororamuco ku rwego rw’umurenge n’akarere, koperative z’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco rukora imirimo itandukanye, guha ibikoresho abarangije amasomo y’igororamuco hakurikijwe imyuga bize mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo mu gihe basubiye mu buzima busanzwe na gahunda yo kubahuza n’ibigo bitandukanye cyangwa ba Rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubashakira imirimo, n’izindi gahunda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *