skol
fortebet

"Nta mpungenge …’-Perezida Kagame avuga ku gitutu cya US kuri Rusesabagina

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rutewe n’igitutu Amerika ikomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina.
Ubwo yasubizaga kuri Twitter uwitwa Nathalie Munya,Perezida Kagame yavuze ko ibyo Amerika ikora nta mpungenge biteye ashimangira ati "Hari ibintu bidakora gutyo hano!!"
Uyu munya yanditse Tweet ivuga ku kuntu ibihugu bikomeye nka Amerika biba bizi amategeko yabyo ajyanye no gufata abanyabyaha no kubageza mu nkiko ariko bikaba biri guhatiriza umuyobozi w’igihugu (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rutewe n’igitutu Amerika ikomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina.

Ubwo yasubizaga kuri Twitter uwitwa Nathalie Munya,Perezida Kagame yavuze ko ibyo Amerika ikora nta mpungenge biteye ashimangira ati "Hari ibintu bidakora gutyo hano!!"

Uyu munya yanditse Tweet ivuga ku kuntu ibihugu bikomeye nka Amerika biba bizi amategeko yabyo ajyanye no gufata abanyabyaha no kubageza mu nkiko ariko bikaba biri guhatiriza umuyobozi w’igihugu cyigenga kugira ngo yivange mu bucamanza."

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ifungurwa rya Rusesabagina kitakora mu Rwanda,ubwo yavugaga ku butumwa bw’uyu,agira ati: “Nta guhangayika… Hari ibintu bidakora gutyo hano!!

Tariki 2 z’uku kwezi, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yasohoye itangazo rivuga ku rugendo rwa Anthony Blinken mu Rwanda, rivuga ko bimwe mu byo Blinken agomba kuganira na Leta y’u Rwanda harimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ‘’Ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”

Leta y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo riha ikaze uyu mutegetsi ndetse yemera ko izaha ibisobanuro birambuye Blinken ku kibazo cya Rusesabagina.

Yagize iti “Ku kibazo cya Rusesabagina umuturage w’u Rwanda, ikibazo ubundi twanakomeje kuganira na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imayaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwishimiye umwanya mwiza rubonye wo kongera gusobanura neza ko gufata no gucira urubanza Paul Rusesabagina ku byaha bikomeye yahamijwe hamwe na bagenzi 20 byakurikije amategeko y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushizwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 10 Kanama, akubutse muri Repubulika Iharanira Demokatasi ya Congo.

Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, washimangiye ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Yakiriwe kandi na Ambasaderi was Amerika mu Rwanda.

Urugendo rw’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika Anthony Blinken mu Rwanda ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa