"Ntituzahindure kuba intare,intare ikomeze ari intare"-Perezida Kagame yiyamamaza i Nyarugenge
Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ari nayo mpamvu abanyarwanda bakwiriye gukomeza kuba intare birinda icyatuma rusubira inyuma.
Ibi yabivugiye kuri Site ya Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, aho yakomereje ibikorwe bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024.
Mu ijambo rye,umukandida wa FPR INKOTANYI,Paul Kagame yabwiye abaje kumushyigikira ko ari intare kandi bayobowe n’intare bityo bagomba gukomeza kuba nkazo.
Ati: "Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”
“Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.
Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare.
Perezida Kagame nkuko bimeze mu kwiyamamaza aho yanyuze hose,yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize,yibutsa abanyarwanda ko iyo hataba FPR ubu ibintu biba bitameze neza.
Ati “Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n’undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.
Twagize amahirwe muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakire kubyo tugezeho dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite. Na bandi birirwa bavuga […] uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Hari uwigeze kumbaza, baranasuzugura: Arambaza ngo ‘ari ko wowe uri iki? Ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? Ndamubwira nti ‘mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze’. Ubwo yashakaga kumbaza ngo uri ‘Umuhutu cyangwa Umututsi’. Ndamubwira nti ‘Ndi byose ariko icyangombwa ndi Umunyarwanda’. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.”
Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame, yarangije ijambo rye asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira no kumugirira icyizere, bakazabigaragaza by’umwihariko tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni intare ziyobowe n’intare.Twubake demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa!.”
Paul Kagame yakiriwe byihariye n’abasaga ibihumbi 500 bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko Abanyarwanda ari intare ziyobowe n’intare.
Abaturage b’i Nyamirambo nkuko basanzwe babizwiho,bagaragaje udushya twinshi twari urukerereza ku bari bahari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *