skol
fortebet

Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi Abayobozi babiri

Yanditswe: Sunday 01, Oct 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrisostome Ndorimana hamwe na Obed Muhirwa wahoze akora mu by’ubutaka, kuri uyu wa 29 Nzeri 2017.
Aba bombi bashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bafunganywe kandi n’abandi batatu bakekwaho ubufatanyacyaha muri uyu mugambi.
Aganira na UMURYANGO Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje kuburyo nibamara kwegeranya ibimenyetso (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrisostome Ndorimana hamwe na Obed Muhirwa wahoze akora mu by’ubutaka, kuri uyu wa 29 Nzeri 2017.

Aba bombi bashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bafunganywe kandi n’abandi batatu bakekwaho ubufatanyacyaha muri uyu mugambi.

Aganira na UMURYANGO Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje kuburyo nibamara kwegeranya ibimenyetso bazabashyikiriza ubushinjacyaha.

Yavuze ko bafashwe ku wa 29 Nzeri 2017 aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyeraza umutongo, yagize ati "Nibyo bafashwe ku wa 29 Nzeri, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza binyuze aho bimuraga abantu bavuga ko hagiye gucukurwa amabuye y’agaciro. "

Yabwiye UMURYANGO kandi ko Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka ndtese ko iperereza ryahise ritangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa