skol

Papa Leo XIV yoherereje ubutumwa Abasenyeri bo muri Afurika bateraniye i Kigali

Yanditswe: Monday 04, Aug 2025

featured-image

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yabwiye Abasenyeri bari mu Nama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) i Kigali, ko abitezeho guharanira ubumwe, by’umwihariko aho sosiyete yasenywe n’amacakubiri.

Ni ubutumwa bukubiye mu nyandiko Papa Leo XIV yoherereje Perezida wa SECAM, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, ndetse na bagenzi be bateraniye i Kigali kuva ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2025.

Ubu butumwa bwa Papa bwanyujijwe ku Munyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.

Ati “Ndasenga ngo ibitekerezo byanyu ku nsanganyamatsiko ya ‘Kirisitu, isoko y’icyizere, urukundo n’amahoro’ bizagaragaze akamaro ko kumenya urukundo rw’Imana rukangukira mu mitima kuko ari rwo cyizere cyo gukizwa muri Yezu, ndetse bibatere imbaraga zo kwimakaza icyizere by’umwihariko muri sosiyete zasenywe n’amakimbirane n’amacakubiri.”

Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko binyuze mu gukora ibyo "Nyirubutungane afite icyizere ko insengero zanyu zizakomeza kuba ikimenyetso gikomeye cy’icyizere ku bantu bose."

Iyi nama y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar ifite insanganyamatsiko igira iti “Kirisitu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro”.

Intego yayo ni ugushyiraho icyerekezo cya Kiliziya Gatolika muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050), ndetse inasuzume ishyirwa mu bikorwa ry’ibyaganiriweho mu nama nk’iyi yabereye i Accra mu 2022.

Abitabiriye iyi nama kandi baganiriye ku zindi ngingo zirimo uburenganzira bwa muntu, amahoro, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa