skol
fortebet

Perezida Kagame arashimwa ubutitsa n’abo yashyize mu ikipe nshya

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Perezida Kagame atangaje amazina y’abagize Guverinoma nshya afatanyije na Minisitiri w’Intebe mushya wa 11, Dr.Ngirente; abisanzemo bakomeje kumushimira ubutitsa.
Ni ubutumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Bamwe muri aba ni bashya abandi bagiye bahindurirwa imirimo n’ubwo hari abagumishijwe aho bayoboraga.
Dr Diane Gashumba wongeye kugirirwa icyizere akaba, Minisitiri w’Ubuzima yabanje gushyirwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Perezida Kagame atangaje amazina y’abagize Guverinoma nshya afatanyije na Minisitiri w’Intebe mushya wa 11, Dr.Ngirente; abisanzemo bakomeje kumushimira ubutitsa.

Ni ubutumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Bamwe muri aba ni bashya abandi bagiye bahindurirwa imirimo n’ubwo hari abagumishijwe aho bayoboraga.

Dr Diane Gashumba wongeye kugirirwa icyizere akaba, Minisitiri w’Ubuzima yabanje gushyirwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yanditse kuri Twitter agira ati “Ndashima mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Kagame kongera kungirira ikizere kandi mwizeza gukoresha imbaraga zose n’umutimanama.”

Dr Biruta Vincent wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije akaba yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutungo kamere.Yagize ati “ Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame wangiriye icyizere akampa kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije. Ni iby’agaciro gukorera igihugu n’Abanyarwanda bose.”

Busingye Johnston yagumwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yatangiye kuyiyobora guhera muri Kamena 2013 asimbuye Tharcisse Karugarama.

Ashimira Kagame yagize ati “ Nishimiye cyane kuba nongeye kugirirwa icyizere mu rwego rwo gukomeza gukorera igihugu cyanjye nka Minsitiri w’Ubutabera/ Intumwa nkuru ya Leta.”

Bamporiki Edouard yari umudepite ubu akaba yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yasimbyeho, Rucagu Boniface.

Ati :” Biragoye ko Uwambaye umwambaro w’urugamba yishima nk’uwambuye atabarutse, ariko gushimira umugaba Paul Kagame n’ihame ry’ubutore Ndashimye.”

Nduhungirehe Olivier wari amabasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi we yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba.

Yagize ati:” Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba yanshyize muri Guverinoma nshya, nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba .

Nsengiyumva Fulgence wayoboye Perefegitura ya Gitarama yagizwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, yongeye kugirirwa icyizere kuo no muri guverinoma icyuye igihe yari arimo.

Yagize ati “Ndabashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira. Ndabizeza kwitanga ntizigamye ngo dufatanye kubaka Urwanda twifuza.”
Bigenimana‏ Emmanuel yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko. Yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’UrubyiruKo cya Kimisagara, ahazwi ngo kuri Maison de Jeunes.

Yagize ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame kubera icyizere yangiriye akampa inshingano. Niteguye gukoresha imbaraga zanjye zose.”

Gatabazi JMV
wari umudepite, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yshimiye Perezida Kagame agira ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kgame ku cyizere gikomeye yangiriye angira Governor w’Amajyaruguru,mwijeje kutazamutenguha mu gukorera Abanyarwanda.”

Yunzemo ati “Kuri mwebwe mwese mwanyifurije ibyiza mu mirimo mishya ndabashimiye kandi mbijeje kuzakora ibishoboka byose ngo twubake u Rwanda twifuza. Imana ibahe umugisha.”

Murekezi Anastase
wari Minisitiri w’Ubuzima yanditse ashimira Perezida Kagame abicishije kuri twitter avuga ko yishimiye imirimo mishya ko ndetse n’igihe yari Minisitiri w’intebe yamuhaye icyerekezo cyiza.

Ati :”Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku cyerekezo cyiza yampaye igihe nari Minisitiri w’Intebe. Nishimiye inshingano nshya yampaye kandi Nzakomeza gukorana umurava.”

Ibitekerezo

  • Mwakosora murekezi anastasie ntabwo yari ministre w!ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa