skol
fortebet

Perezida Kagame ategerejwe muri Gabon mu nama idasanzwe ya CEEAC

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016.
Iyi nama yibanda ku mahoro n’umutekano wa Afurika yo hagati ibaye nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane u Rwanda rwongeye gusubira muri CEEAC nk’ Umunyamuryango wa 11, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwikuyemo.
Umuryango CEEAC washinzwe mu 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016.

Iyi nama yibanda ku mahoro n’umutekano wa Afurika yo hagati ibaye nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane u Rwanda rwongeye gusubira muri CEEAC nk’ Umunyamuryango wa 11, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwikuyemo.

Umuryango CEEAC washinzwe mu 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo gushyira imbaraga mu muryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yashyikirizaga Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC Ahmad Allami-Mi, ibaruwa isaba gusubira muri uwo muryango mu buryo budasubirwaho kuwa 18 Kanama 2016, yahamije ko u Rwanda rwari rumaze y’umwaka rubisaba.

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimiye kugaruka muri uyu muryango uyobowe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba, anahamya ko biteguye kuzuza ibyo amategeko agenga umuryango ateganya.

Uyu muryango uhuriweho n’u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, RD Congo, Gabon, Guinée équatoriale, São Tomé-et-Príncipe na Tchad.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa