skol

Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye inama ya BRICS muri Afurika y’ Epfo

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018 yageze mu gihugu cya Afurika y’ Epfo aho azitabira inama y’ abayobozi b’ibihugu bigize BRICS.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga Perezida Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama anitabire umusangiro wateguwe na Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa.

BRICS ni impine y’ amazina y’ ibihugu ‘Brazil, Russia, India, China na South Africa.

Iyi nama izitabirwa na Perezida Michel Temer wa Brazil, Perezida Vladimir Putin wa Russia, Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde uherutse mu Rwanda Narendra Modi, Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping ,Perezida w’ Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa n’ abandi.

Iyi nama ngarukamwaka iganirirwamo ibibazo by’ ubukungu , politiki n’ imibereho myiza biba biri muri ibi bihugu.Ibi bihugu bikanarebera hamwe amahirwe y’ ubukungu byifitemo bakanaganira ku mikoranire hagati y’ abyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa