Perezida Kagame na Madamu we batashye umudugudu wa Horezo
Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umugore we Jeannette Kagame kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwihizaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 24 batashye ku mugaragaro umudugudu w’ ikitegererezo wa Horezo mu karere ka Muhanga.
Uyu mudugudu uherereye mu murenge wa Rongi, mu karere ka Muhanga ari naho Perezida w’ u Rwanda yifatanyije n’ abaturage kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora.
Umurenge wa Rongi uhana imbibi n’ umurenge wa Ruli na Coko yo mu karere ka Gakenke.
Uyu mudugudu ugizwe n’ amazu 25 manini , buri nzu ituzwamo imiryango 4 bivuzeho ko uyu mudugudu w’ ikitegererezo wa Horezo uzatuzwamo imiryango 100. Urimo kandi ivuriro ry’ ibanze Poste de Sante n’ ishuri ry’ imvuga.
Umuturage witwa Silas ati “Ndiza yabaye wa mudugudu w’ I Kigali witwa Nyarutarama”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rongi yavuze ko buri nzu iri uyu mudugudu afite icyumba cy’ uruganiriro n’ intebe ya kijyambere izingurwa igahinduka igitanda.
Umudugudu w’ ikitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango 18 yari ituye mu kibanza cyubatswemo umudugudu n’ imiryango 82 yaturutse mu murenge wa Nyabinoni aho yari ituye mu manegeka.
Ubuyobozi n’ abaturage b’ akarere ka Muhanga mu gace Ndiza bavuga bibohoye kuko basigaye bafite imibereho myiza gusa Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yavuze ko Muhanga abaturage 8% batuye mu manegeka akabije.
Amafoto


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *