skol
fortebet

Perezida Kagame na mugenzi we wa Mauritania bumvikanye amasezerano akomeye

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda na Mauritania byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege yemerera RwandAir kuzakorera ingendo muri iki gihugu.
Aya masezerano kandi yemerera RwandAir kujya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.
Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri i Nouakchott muri Maurtania kuri uyu wa Kane nyuma yo gusura iki gihugu ku munsi w’ejo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’ibihugu bihuriye mu (...)

Sponsored Ad

U Rwanda na Mauritania byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege yemerera RwandAir kuzakorera ingendo muri iki gihugu.

Aya masezerano kandi yemerera RwandAir kujya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri i Nouakchott muri Maurtania kuri uyu wa Kane nyuma yo gusura iki gihugu ku munsi w’ejo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel],kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Perezida Kagame yasuye iri shuri ari kumwe na mugenzi we wa Maurtania, Mohamed Ould Ghazouani n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.

Iri shuri ryatangiye mu 2013 ari umushinga wa Maurtania gusa ariko nyuma riza kugirwa iry’akarere kose ka Sahel. Aka karere kagizwe na Burkina Faso, Mali, Mauritania, Niger na Tchad.

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Maurtania ku wa Gatatu aho akigerayo yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Mohamed Ould Ghazouani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa