skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Aljazeera ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Yanditswe: Sunday 21, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n’Ikinyamakuru Aljazeera ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’igihugu nyuma ya jenoside yo mu 1994,icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.
Paul Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora u Rwanda hashize imyaka itandatu jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye aho abantu basaga miliyoni bishwe bazize ubwoko bwabo. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n’Ikinyamakuru Aljazeera ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’igihugu nyuma ya jenoside yo mu 1994,icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

Paul Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora u Rwanda hashize imyaka itandatu jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye aho abantu basaga miliyoni bishwe bazize ubwoko bwabo.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kuba igihugu gikataje mu bukungu,ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Ku bijyanye n’iri terambere,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ati "Mu by’ukuri twaturutse kure,hafi ya ntaho.Aho turi ubu,igihugu kiratunganye,cyuzuye amahoro,hari iterambere,abantu batangiye kongera guhura,igihugu cyari cyaracitsemo ibice ariko ubu hari ubumwe.Haracyari akazi kenshi ko gukora,haracyari urugendo runini ngo tugere aho twifuza kugera.

Nta banga ridasanzwe,ahubwo abaturage bumva ibikenewe kugira ngo bahangane n’ibibazo ducamo kandi dukora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku byiza buri wese abigizemo uruhare,yaba abayobozi n’abaturage basanzwe.

Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”

Perezida Kagame abajijwe icyizere yatanga ko ibibi byabaye mu Rwanda bitazasubira yagize ati "Nibyo,ntabwo turi gukora kugira ngo ibyo tubisubiremo.Turi gukora kugira ngo tugere ku bindi.Turi gukora mu buryo bwiza.Kubera ko icya 1,abaturage babigiramo uruhare,bakanumva agaciro k’ibyo bari gukora.Icya kabiri,bizana umurongo umwe kandi tukawubakiraho umusingi w’iterambere.Tugerageza guhindura imyumvire y’abaturage bacu.Mu myaka ishize,twari dufite abanyarwanda bicara bagakora ubusa kubera ko hari abakire bafashaga abakene bakituriza.Ubu turavuga tuti "mureke twe gutegereza abantu baduha kugira ngo tubeho ahubwo mureke twikorere kugira ngo abashaka kuduha basange dufite iterambere ryiza."

Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere kose. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

“Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.

Ikibazogihari nuko iyo uvuze ibyo gufunga umupaka,nuko umupaka ari uw’abaturage baza bakanagenda."

Perezida Kagame abajijwe niba avugana na mugenzi we Museveni kuri iki kibazo,yavuze ko bigeze kubikora ariko ubu byahagaze.

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike zatumye ibyiza byinshi bigerwaho ku baturage b’iki gihugu ndetse yavuze ko nta gihe cyateganyijwe zizavira muri iki gihugu ahubwo ko bazaganira zikavayo ikibazo cyakemutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa