skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje ikintu kimwe RDC yakora amahoro arambye akaboneka mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe: Saturday 28, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya RDC kidasabwa byinshi ngo kigarure amahoro mu Burasirazuba bwacyo ko ahubwo abayobozi b’iki gihugu bashyize umuhate mu gukemura ibibazo aho kubigereka ku bandi byatanga umusaruro urambye
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan,ku wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro.
Yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke muri RDC ndetse n’icyakorwa ngo umutekano urambye ugaruke mu burasirazuba bwa kiriya (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya RDC kidasabwa byinshi ngo kigarure amahoro mu Burasirazuba bwacyo ko ahubwo abayobozi b’iki gihugu bashyize umuhate mu gukemura ibibazo aho kubigereka ku bandi byatanga umusaruro urambye

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan,ku wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro.

Yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke muri RDC ndetse n’icyakorwa ngo umutekano urambye ugaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu kinini muri Afurika.

Abajijwe icyakorwa ngo mu Burasirazuba bwa Kongo hongere kuba amahoro,Perezida Kagame yagize ati "Ntabwo hakenewe byinshi, igikenewe ni kimwe. Abayobozi ba Congo n’abanyapolitiki bagomba kugira umuhate wo guhangana n’ikibazo, bakiyemeza kugikemura, aho gushakira inzitwazo hanze y’igihugu. Nta na hamwe ku isi amahoro arambye yigeze yubakirwa ku kwihunza inshingano.

Ikibazo cyaba ari imiyoborere, umutekano cyangwa byombi? Abanye-Congo nibo bo kubikemura, bagafata inshingano."

Abajijwe ku cyatuma intambara ya FARDC na M23 ihagarara,Perezida Kagame yagize ati "Ku ruhande rumwe, M23 igomba guhagarika imirwano. Ku rundi kandi, mu gihe kimwe, Guverinoma ya Congo igomba kwigana ubushishozi ibyo basaba, n’ibyo barwanira, ikabisubiza.

Abayobozi ba Kinshasa bakwiriye guhagarika imvugo zibasira Abatutsi no gucunaguza abaturage babohereza mu Rwanda mu gihe bari iwabo muri Congo.

Hanyuma, aho kugira ngo umuryango mpuzamahanga ukomeze kwica amatwi wumva gusa ibivugwa n’uruhande rwa Congo, impande zirebwa zikwiriye kugira uruhare mu kwakira aba bantu. U Rwanda ntabwo ari ahantu hadatuwe ku buryo igihugu cy’igituranyi cyumva ko gishobora kuhohereza abantu kidashaka."

Perezida Kagame abajijwe niba abona impamvu M23 irwanira zifite ishingiro,yasubije ati "Mu nama iherutse mu 2022, nabajije Perezida Félix Tshisekedi ikibazo gikurikira: "Reka tureke guta umwanya duca ibintu ku ruhande. Ufata abagize M23, imiryango yabo, ndetse n’ibihumbi by’impunzi zo muri iyo miryango, nk’Abanye-Congo cyangwa nk’Abanyarwanda?" Aransubiza, imbere y’abandi bakuru b’ibihugu ati "Ni Abanye-Congo".

Ni ibyo. Abanye-Congo b’inkomoko cyangwa se wenda bafite umuco nyarwanda, ariko ni abaturage b’Abanye-Congo, nk’uko mu Majyepfo ya Uganda hari uturere turimo Abanya-Uganda bavuga Ikinyarwanda kandi nta kibazo biteye. Hanyuma, niba kuba bari muri Congo biteye ikibazo, ni iki nkwiriye kubazwa?

Ku rundi ruhande, aho bitugiriraho ikibazo ni igihe imiryango amagana yavanywe mu byabo yitwa ko ari "Abanyarwanda" cyangwa se "Abatutsi", ikaza gushaka ubuhungiro hano.

Aba Banye-Congo bari kugirwaho ingaruka n’ivangura rishingiye ku moko bamaze kugera mu Rwanda ari ibihumbi 80. Barabwirwa ngo "Nimusubire iwanyu". Ariko iwabo kuva mu binyejana byinshi bishize, ni mu Burasirazuba bwa Congo!

Guverinoma ya Kabila yijeje ko izakemura iki kibazo. Nta kintu cyakozwe. Guverinoma ya Tshisekedi na yo yatanze iryo sezerano, ndese abayobozi ba M23 bagiye i Kinshasa, aho bamaze amezi ane muri hotel nta muntu urabakira.

Benshi mu bagize M23 bari barahungiye muri Uganda, babonye ko birengagijwe barongera barisuganya, basubira guharanira uburenganzira bwabo.

Mwishyire mu mwanya w’aba bantu, bavukiye kandi bagakurira muri Congo, ababyeyi babo na ba sekuru bavukiye ku butaka bwa Congo, ubu bari kubwirwa ngo basubire iyo baturutse mbere y’ubukoloni na mbere y’uko imipaka ibaho!

Hanyuma wibaze uko Afurika yahinduka buri wese akinnye uyu mukino mubi. Ibyo kandi ubyongereho imvugo z’urwango ziva mu bagize Guverinoma, abayobozi, abanyapoliiki b’abanye-Congo, n’isano hagati yabyo n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994. Ni ibintu byigaragaza.

Gufata aba bantu (M23) ukabita Abatutsi, ni ibintu bitanga igisobanuro kitari cyo kandi kiyobya: ni ukuvuga ko ubwo bashyigikiwe, bahabwa inkunga n’intwaro n’abavandimwe babo b’Abatutsi bo mu Rwanda, ku isonga na Kagame ubwe."

Abajijwe niba u Rwanda rufasha M23 yagize ati "Ibirego by’uruhare rwanjye mu bibazo bya Congo, ntabwo bimpangayikisha. Si ubwa mbere nta n’ubwo ari ubwa nyuma. Icy’ingenzi ni ukumenya impamvu nabigiramo uruhare.

Niba mutibaza iki kibazo, muca ku ruhande ibintu by’ingenzi. Kandi igisubizo kiroroshye: impungenge ku mutekano wacu biturutse ku bikorwa by’umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR, zo ubwazo zatugeza ku butaka bwa Congo, nta guca ku ruhande cyangwa se gusaba uburenganzira.

Iyo utewe ntabwo utegereza amabwiriza y’uguteye cyangwa se y’umukingiye ikibaba ngo ubone kugira icyo ukora.

Ku birebana na M23, bishobora kugera aho mvugana n’abayobozi bayo. Kuko n’ubundi, bari ku mipaka yacu, kandi ibiganiro bya Nairobi na Luanda, byo ubwabyo bisaba ko habaho kuganira n’imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’uyu, birasobanutse.

Ku bw’ibyo natanze ubutumwa kuri M23, nsaba abayobozi bayo guhagarika imirwano, bakava mu bice bari bigaruriye. Ni ibintu bemeye. Ikibazo, ni Ingabo za Congo zabyuririyeho zigatangira kubagabaho ibitero, mbere yo kongera gutsindwa."

Perezida Kagame abajijwe niba aziyamamaza muri 2024,yagize ati "Yego na oya. Birashoboka ariko ntabwo ndabimenya neza."

Ibitekerezo

  • We still to gether

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa