skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye abasirikare 5 ipeti rya Colonel

Yanditswe: Friday 10, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Lt Col Regis Francis Gatarayiha, abaha ipeti rya Colonel.
Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Lt Col Regis Francis Gatarayiha, abaha ipeti rya Colonel.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Yahawe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n’abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

Impinduka mu kuzamura abasirikare mu ntera zatangajwe mu gihe kuri uyu munsi, Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa