skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye icyasubije inyuma umugabane w’Afurika

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangaje nta muntu n’umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye abawutuye bemeye kubana nabyo.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama ya YouthConnekt,yahurije hamwe urubyiruko rusaga 9000 rwo hirya no hino ku isi.
Ati "Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya."
Yavuze kandi ko Afurika atari umugabane w’ibibazo kuko ibibazo biba ahantu hose ku isi.Ati (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangaje nta muntu n’umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye abawutuye bemeye kubana nabyo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama ya YouthConnekt,yahurije hamwe urubyiruko rusaga 9000 rwo hirya no hino ku isi.

Ati "Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya."

Yavuze kandi ko Afurika atari umugabane w’ibibazo kuko ibibazo biba ahantu hose ku isi.Ati “Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo, habe na gato. Ni byo hari ibibazo ariko se nihe utabona ibibazo? Ibibazo biri hose ku Isi, bityo rero dukwiriye kwita ku bibazo byacu ariko ntabwo turi umugabane w’ibibazo. Nibura dukwiriye nk’abayobozi gukora ibishoboka, tukabona ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa mu rugendo rwacu rw’iterambere.”

Perezida Kagame yavuze ko uko Isi iteye, ari uko abakomeye aribo bashaka kugena umurongo ibintu byose bigenderaho ku buryo bo bumva ko ibyo bakora biba bishingiye ku ndangagaciro zabo.

Ati "Dukwiriye kongera kwisuzuma, tukibaza tuti ese dukwiriye kuba abantu badafite agaciro? Cyangwa se dukwiriye gukomeza kuba abantu bagendera ku ndangagaciro z’abandi? Ndatekereza ko Afurika yagize agaciro kandi ifite agaciro."

"Twagize agaciro mbere y’undi wese muri iyi si. Ni ahacu kugira ngo twongere twirebe tuvuge tuti hari byinshi twakora, buri wese ku giti cye, urubyiruko tukita kuri sosiyete yacu. Dukwiriye kuva mu magambo tukajya mu buzima bwa nyabwo."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hashize imyaka icumi iyi nama itangijwe mu Rwanda. Yagaragaje ko YouthConnekt yabaye ihuriro rihuza urubyiruko buri mwaka, rugatanga ibisubizo by’ibibazo bihari ndetse bagasangira n’ubumenyi.

Inama ya YouthConnekt iri kuba ku nshuro ya Gatanu. Yatangijwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

Abayobozi batandukanye n’urubyiruko ruturutse mu bihugu 22 bya Afurika harimo n’u Rwanda, bitabiriye iyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa