skol
fortebet

Perezida Kagame yakebuye abashinja u Rwanda indonke mu kwakira Abimukira

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira abasaba ubuhungiro.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira abasaba ubuhungiro.

Ikiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyari kiyobowe n’umwarimu muri iyo kaminuza, Stephen Kinzer, cyagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti “U Rwanda ahahise, n’uyu munsi”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo iki kibazo cy’abimukira cyumvikane neza, bisaba gusubira inyuma gato mu mateka, kuko kitatangiranye n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza.

Tweeter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, igaragaza Perezida Kagame akebura abantu muri iki kiganiro, uburyo abantu bakora amakosa mu kwanzura. Yababwiye ko ”u Rwanda rufite amafaranga murabizi ,rero ntabwo turimo gucuruza abantu . sicyo tugamije,ahubwo turimo gutanga ubufasha.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi Yagaragaje ko ari ikibazo cyatangiye kuva muri 2018, ubwo u Rwanda rwemeraga kwakira abimukira bari baraheze muri Libya bashakaga kwambuka bajya ku mugabane w’i Burayi, aho bamwe baguye mu Nyanja ya Mediterrannée abandi bagafungirwa mu magereza no mu mijyi itandukanye muri Libya.

Ati “Icyo gihe nari umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, ndavuga nti ntabwo turi igihugu gikize, ntituri igihugu kinini, ariko hari igisubizo dushobora gutanga kugira ngo dukemure icyo kibazo.”

Yakomeje agira Ati “Twagaragarije imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye, ko twiteguye kwakira abo bantu. Kuki abo bantu tutabazana mu Rwanda?”

Yakomeje avuga ko u Bwongereza bwegereye u Rwanda mu gukemura iki kibazo, kubera ayo mateka n’uburyo rwabashije kwitwara ku bibazo by’abimukira bo muri Libya.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abakomeje kubirebera mu ndererwamo yo gushaka amafaranga ari ukwibeshya, kuko u Rwanda rusanzwe rucumbikiye izindi mpunzi zitandukanye zituruka mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Congo Kinshasa n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa