Perezida Kagame yakiriwe na Putin mbere y’ umuhango utangiza igikombe cy’ Isi
Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 13 Kamena yakiriwe mu biro bya Perezida w’ Uburusiya ’Klemlin’ na Perezida Vladmir Putin w’Uburusiya mbere y’uko yitabira umuhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’isi.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov yari mu Rwanda. Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru we na mugenzi we Louise Mushikiwabo bavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho gukomezwa.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko mu byo bumvikanye harimo no gutegura inzinduko z’abakuru b’ibihugu hagati ya Kigali na Moscow.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bwa Africa, ari bwitabire umuhango wo gutangiza igikombe cy’isi cya 2018 mu mupira w’amaguru uzaba ejo kuwa kane Uburusiya bukina na Arabia Saoudite saa kumi n’imwe.
Perezida Paul Kagame kandi ni inshuti ya Perezida wa FIFA Gianni Infantino waje mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize akajya kumureba aho yari ari i Gabiro mu mwiherero w’abayobozi bakuru. Muri Nzeri umwaka ushize, Perezida Kagame nawe yasuye ikicaro cya FIFA i Zurich.
Perezida Vladimir Putin asuhuza Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc
Ibitekerezo
Umukuru wacu arimo kugenda isi yose.Akomotse muli Canada.Ikintu kimujyanye muli Russia kirakomeye.Ubwo Minister wa Foreign Affairs aherutse kuza mu Rwanda,ibinyamakuru byanditse ko Rwanda igiye kugurayo intwaro zihanura indege.Ubu Russia ni iya mbere mu gukora intwaro zikomeye ku isi.Intwaro ikomeye kurusha izindi zose ku isi,yakozwe n’Abarusiya.Yitwa SATAN 2 Missile yasenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Mu isi hose,ibihugu 9 bifite atomic bombs 16 000 zasenya isi mu kanya gato twese tugashira.
Intambara ya 3 y’isi,nta kabuza bazakoresha atomic bombs,uretse ko imana itakemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izatwika abantu barwana,hamwe n’intwaro zabo ku munsi wa nyuma nkuko Bible ibivuga ahantu henshi.