skol

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya: Uko umuhango wagenze

Yanditswe: Friday 25, Jul 2025

featured-image

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bagize Guverinoma, abasaba guhora bisuzuma, bareba ibyo bakora ku buryo barushaho kubigira byiza kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Guverinoma irimo abaminisitiri bashya nka Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.

Aba hamwe n’abandi bari bayisanzwemo, barahiye usibye Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, bari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango, yitsa cyane ku bayobozi badafata iya mbere ngo bakemure ibibazo byugarije igihugu, abasaba guhindura imyumvire.

Yagarutse ku rubyiruko, avuga ko kuba ruhabwa amahirwe mu myanya y’ubuyobozi ari ikintu rudakwiriye gupfusha ubusa, ahubwo rukwiriye gukoresha ayo mahirwe mu gukemura ibibazo bihari aho gukomeza kubyinubira.

Ati “Ntugomba gukomeza kuba umusabirizi buri munsi, kuba umuntu ubwirizwa icyo gukora buri munsi. Ntabwo ubona ko bidakwiriye? Kuko abo bato, mwe mubyiruka n’abandi, kubaha uburere ni kimwe, uburere buzima, uko mubikoresha ni ikindi. Ariko uburere butangwa kugira ngo bushingirweho bukoreshwe ibyiza by’abantu. Kandi nta muntu waremye undi, ibintu byose ni magirirane, ntabwo ari ukubivuga gusa, dukwiriye no kubishingiraho ibikorwa dukora, hanyuma tukabona ibivuye muri ibyo bikorwa.”

Yasoje avuga ati "mwisuzume murebe icyo mwahindura, niba wanakoraga neza, urusheho urenze ku byiza wakoraga kuko byose birashoboka ariko hagomba kugira ibikorwa, u Rwanda aho ruva n’aho rujya...n’aho rugeze ntabwo ruhageze ku busa, ni uko abantu bagiye bagira ibyiza bakora. Ariko wibaze iyo tuza kuba ari twese dukora ibyo bikorwa byiza kandi tubikora neza ku buryo duhora dutera imbere muri byo aho tuba tugeze. Tuba turenze n’aha turi. Ariko nanone niba hari abumva ko aho tugeze ariho hacu, niho hadukwiriye, niho twagarukira, ubwo nyine ikibazo kiracyahari."

Yasabye urubyiruko guhagarika kwinuba, rugakemura ibibazo bihari

“Mu Isi turimo uyu munsi, ntabwo urwanira buri kintu, buri munsi, uhitamo icyo urwanira. Ariko ugomba guhitamo icyo urwanira, hari intambara ugomba kurwana, keretse udafite intego, udafite impamvu ishingiye ku nshingano ufite n’icyo wowe ubwawe wigomba.”

“Ibi bintu birahari buri munsi. Icyo mvuga ni uko imyumvire igomba guhinduka, ntabwo twaguma kuba Abanyarwanda twaribo mu myaka 100, 50 ishize.”

“Iyo ndebye iyi guverinoma n’izabanje cyane n’iheruka, ndakeka ari njye ukuze muri guverinoma, abandi mufite muri mu myaka 30, 40, hari impamvu yabyo, yo kuvuga ngo mwe abakiri bato, muzaba muri iyi si nk’uko twe abakuru twayikuriyemo ntiduhindure byinshi byari ngombwa?

“Ntabwo mushobora kubibona mwe ubwanyu, abantu mwize, mwagenze amahanga, muzi amateka y’aho muvuye, muzi ibi byose ndi kuvuga, hanyuma mukitwara nk’aho ntacyabaye?”

“Hanyuma mugatangira kugira ikiragano cyinubira buri kimwe cyose, kuki mudakemura ikibazo mwinubira? Cyane mu gihe mwahawe amahirwe nk’aya? Kuki? Muri he? Kuki mushaka guhora mwinubira abandi bantu yewe n’abo hanze babatera ibibazo. Mukwiriye kubyanga, ni uwuhe muti mukeneye urenze ubuzima mwabayeho? Amasomo mwize? Mwe abakiri bato, mwize, mufite impamyabumenyi … mugomba guhindura imyumvire.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ari bo bazikemurira ibibazo

“Gusanga abantu bategereje abazabakiza ari abantu nka bo, ni cyo kibazo cya mbere….tukazaba tuzakizwa n’abantu twicaranye nabo hano, abo twita abafatanyabikorwa.”

Yongeyeho ati "Ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye, tukabikora uko dushoboye, tukabikora uzi aho uva, uzi n’aho ujya. Abo bandi bafasha, iyo bagufashije uri mu nzira ugenda, uzi aho ushaka kujya, nibwo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya."

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Nta nubwo babishaka, ntibabikeneye ahubwo ugumye aho ni mu nyungu zabo. Twe rero Abanyarwanda, Abanyafurika tukicara tukadamarara tugatekereza ko hari abazaza kuducungura. Kandi ntiwabonye ko na bariya bo muri Bibiliya bafite uko basa kutari nkatwe? Ntabwo mwari mubizi. Murerekwa ariko ntimubona.”

Yatangiye aha impanuro abayobozi z’uburyo bagomba gukora akazi

“Ndagira ngo mpere ku kuvuga ko izi nshingano zifite uburemere butandukanye, zihera ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”

“Hari bimwe abantu bashobora gukora, tuvuge abahawe imirimo, wahawe imirimo runaka, ndetse byahereye ko abantu babonye ko muri wowe hari ubwo bushobozi, ibyo ni ibuturuka hanze ariko uko uzabikora, n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana, ako kazi karenze wowe gusa, kareba igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze ku waguhaye izi nshingano.”

Yakomeje ati “Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose. Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”

– Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Perezida Kagame abanje gushimira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr Edouard Ngirente, ku kazi keza yakoze mu myaka yari amaze mu nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa