Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Dr. Mohammed bin Abdulaziz wa Qatar
Yanditswe: Friday 31, Jan 2025

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’akarere.
Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Jean Paul Nyirubutama.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko "Muri iki gitondo kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’Akarere."
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo n’umutekano, aho ku itariki 15 Mutarama, 2025, U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’indege.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryigisha iby’indege, Qatar Aeronautical Academy.
Ingabo z’u Rwanda, RDF, zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege muri Qatar.
Nyuma yaho gato, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Qatar.
Icyo gihe, CG Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Qatar Police Academy riherereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Doha. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yanasuye ishuri ryigisha ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze n’ibikorwa by’ubutabazi.
U Rwanda na Qatar kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.
Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.
Muri Mata 2019 Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.
Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk’umushyitsi w’Igihugu cy’inshuti mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.
Muri Gashyantare, 2024, Umukuru w’Igihugu yasuye Qatar mu ruzinduko rw’akazi, ndetse mu Ukuboza, 2024, Perezida Kagame yongera gusura icyo gihugu, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu agize umwaka wa Formula 1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *