skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida wa Guinea Bissau

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi rwe rwa mbere mu Rwanda.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, nk’uko bivugwa n’ibiro bya perezida w’u Rwanda.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na minsitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta (iburyo ku ifoto).
Perezida Paul Kagame na Umaro Sissoco Embaló bahise bajya mu biganiro byabereye mu muhezo. (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi rwe rwa mbere mu Rwanda.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, nk’uko bivugwa n’ibiro bya perezida w’u Rwanda.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na minsitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta (iburyo ku ifoto).

Perezida Paul Kagame na Umaro Sissoco Embaló bahise bajya mu biganiro byabereye mu muhezo.

Nyuma yo kwakirwa, u Rwanda na Guinea Bissau, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau 07/03/2022Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR 07/03/2022MissRda 2022: Bakoze ikizamini cyanditse ngo basuzumwe ubumenyi bafite 07/03/2022Jado Castar yagabanyirijwe igihano 07/03/2022Perezida wa Guinea-Bissau uherutse gusimbuka ‘Coup d’Etat’ yasuye u Rwanda 07/03/2022
Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau
EditorBYEDITOR 07/03/2022
Bayoboye isinywa ry’amasezerano
Bayoboye isinywa ry’amasezerano

Perezida Kagame Paul wakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Umaro Sissoco Embaló nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagiranye ibiganiro byabereye mu mwiherero.

Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu byombi, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi, arimo ayo mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu bufatanye bw’Ibihugu byombi, buzazanira inyungu z’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’Isoko rusange rya Afurika riri kuzana amahirwe anyuranye mu Bihugu by’uyu Mugabane.

Perezida Kagame kandi yizeje mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.

Mu kwezi gushize muri Guinea-Bissau hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ryaburijwemo nyuma yo kurasana gukomeye hafi y’ingoro ye kwaguyemo abantu 11

Perezida Umaro yavuze ko abashatse kumuhirika bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Iki gihugu gifatwa nk’inzira y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwambukiranya inyanja.
Guinea-Bissau yabayemo guhirika ubutegetsi inshuro 10 kuva ibonye ubwingenge mu 1974.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa