skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Estonia

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017, yakiriye Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri.
Uruzinduko rushamikiye ku ngendo z’akazi Perezida Kaljulaid ari gukorera ku Mugabane wa Afurika aho yanageze muri Ethiopia akagirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu n’abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Estonia.
Iryo tangazo rivuga ko i (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017, yakiriye Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri.

Uruzinduko rushamikiye ku ngendo z’akazi Perezida Kaljulaid ari gukorera ku Mugabane wa Afurika aho yanageze muri Ethiopia akagirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu n’abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Estonia.

Iryo tangazo rivuga ko i Addis Ababa muri Ethiopa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, Perezida Kaljulaid yahuye na Amb Albert M. Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Abo bayobozi baganiriye ku mubano uri hagati y’Umugabane wa Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’inama iri hafi guhuza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Estonia n’uburyo ibihugu bitandukanye bya Afurika byarushaho gukwirakwiza ikoranabuhanga bifatiye urugero kuri Estonia cyane ko icyo gihugu cyo hari intera nziza kimaze kugeraho mu by’ikoranabuhanga.

Nk’uko bitangazwa na Kadri Humal-Ayal, umudipolomate ushinzwe inyungu za Estonia muri Kenya, Perezida wa Estonia muri iki cyumweru araba yujuje umwaka n’ibyumweru bibiri nka Perezida w’icyo gihugu akaba asobanura kandi ko igihugu cye gishishikajwe no kubaka ahazaza hayo n’ibindi bihugu mu mibanire izira amakemwa.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu James Karuhanga, Humal yagize ati “Estonia iri kwagura cyane abafatanyabikorwa bayo kurenza abaturanyi basanzwe. Estonia ishishikajwe n’ahazaza kurenza ah’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi n’inama y’Umuryango wa w’Afurika yunze Ubumwe….”

Yakomeje agira ati “Mu buryo butandukanye Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi ku gukora neza kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta no mu zindi gahunda.”

Perezida Kaljulaid magingo aya afite imyaka 48 y’amavuko, ni we mugore wa mbere akaba n’umuntu ukiri muto watorewe kuyobora igihugu cya Estonia, by’umwihariko ni we perezida wa Gatanu w’igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1918 cyipakuruye ubukoloni bw’Uburusia n’Abadage.

Estonia ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’Uburayi, iki gihugu kimaze imyaka icumi gihagaze neza ku rwego rw’Isi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo Estonia yatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda za Leta rifasha ubuyobozi gukorana inama zitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2007, Estonia yahuje ikoranabuhanga mu by’umutekano n’indangagaciro zayo mu bya gisirikare maze bitanga umusaruro; ibintu byatumye ibihugu byibumbiye mu muryango uhuza ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika na Atlantic(NATO) bishyiraho ikigo cy’ikitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga mu mutekano, icyo kigo giherereye i Tallin Estonia

Mu mwaka wa 2010, Estonia yatangije gahunda yo kwandikisha ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga(eBusiness) maze mu mwaka wa 2011 yegukana igihembo cya mbere mu kiciro cya gahunda za Leta mu nama mpuzamahanga yigaga ku gukoresha ikoranabuhanga.

Igihugu cya Estonia cyamamaye ku bwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z’ubuzima(e-Health) aho umurwayi abasha kwivuza akoresheje iyakure akanahabwa imiti hakoreshwe iyo gahunda; akaba ari ibintu bisobanurwa ko byazamuye imitangire ya serivisi mu by’ubuzima bigabanya by’umwihariko gukoresha impapuro mu bitaro no mu mafarumasi.

Mu mwaka wa 2013, itangwa ry’imiti muri Estonia ryakorwaga hikoreshejwe iyakure ku kigero cya 95%.

Magingo aya, Estonia ni yo ufite ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi(EU), iki gihugu akaba ari ubwa mbere mu mateka yacyo gifashe ubwo buyobozi aho cyahereye muri Nyakaga 2017 cyikaba cyizabutanga mu Kuboza uyu mwaka.

Igihugu cya Estonia giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’Uburayi, gifite ubuso bwa Km2 45,336, ibarura ku miturire y’ingo ryakozwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011, ryagaragaje ko gituwe n’abaturage 1,294,455.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa