skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu ishuri rya gisirikare

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi Nykubahwa Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ku musanzu Perezida Kagame yasabye abarangije amasomo mu by’umutekano urarebana no guhindura imyumvire muri bo ubwabo babanje kumenya uko igihugu kimeze aho cyavuye n’aho cyifuza kugana. Muri uyu muhango Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo amasomo atangwa yewe n’imyitozo mu by’umutekano (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi Nykubahwa Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ku musanzu Perezida Kagame yasabye abarangije amasomo mu by’umutekano urarebana no guhindura imyumvire muri bo ubwabo babanje kumenya uko igihugu kimeze aho cyavuye n’aho cyifuza kugana. Muri uyu muhango Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo amasomo atangwa yewe n’imyitozo mu by’umutekano hakiri icyuho kinini kubijyanisha n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Ageze ku kibazo cy’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri iki kigo,Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego zibishinzwe muri minisiteri y’ingabo gukemura ikibazo cy’ikoranabuhanga avuga ko kigaragara muri gahunda zo kurinda umutekano. Yababuriye ko niyongera gusanga ibyo bibazo bitarakemuka, ababishinzwe bazahura n’akaga.

Yagize ati " Nka ba ofisiye bo mu kinyejana cya 21, muzakorera muri politiki zitandukanye mushaka umutekano mu rwego rwo kurushaho guhuza imikoranire muri iyi si itangana.

Muzirikane ijambo ryanjye.kutangana.Bidusaba inshingano ziremereye kugira ngo dushingire kuri ubwo bumenyi n’ubushake kugira ngo tugere aho twifuza n’ibikoresho bidahagije.

Kuzamura urwego twumva ko tungana n’abandi bisaba ibindi bintu byinshi,harimo n’ikibazo cy’imyumvire. N’ikibazo kandi cy’amahitamo twagize cyangwa dushaka kugira ngo dutere imbere.

Tukivuga ku bijyanye no kuzamura ubumenyi n’ubuhanga mu mahugurwa, nabonye ikintu kibura ntekereza ko nkeneye kuvuga hano kugira ngo ababishinzwe bashobore kunonosora ibikenewe.Gusobanukirwa cyangwa gukoresha IT; Ikoranabuhanga.

Mbere y’uko nza hano nabajije abayobozi b’ingabo zacu uko Ikoranabuhanga [IT] rikoreshwa hano kugira ngo rifashe abanyeshuri kwiga mu buryo bwagutse kandi mu byukuri bige gukoresha ibikoresho bitandukanye hano mu gihe cy’amasomo, bampaye igisubizo ntashakaga kumva.

Kuva uyu munsi,ababishinzwe bose ningaruka ngasanga ntibyahindutse uko biikwiriye kumera muzajya mu byago."

Perezida Kagame yabwiye abarangije ko bagomba kwirinda gukora ibishobora guhungabanya umutekano.

Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

“Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

Iki ni icyiciro cya 9 cy’abasoje amasomo, harimo abasirikare bakuru 44 n’abapolisi bakuru batatu.

Mu banyeshuri barangije amasomo y’abofisiye mu Ngabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze, 29 banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza zatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda.

Amasomo ahabwa abasirikare bakuru agenewe abafite ipeti guhera kuri Majoro kugeza kuri Koloneli kimwe n’abo bari ku rwego rumwe muri Polisi y’u Rwanda. Uyu munsi abasoje amasomo harimo abasirikare bakuru 44 n’abapolisi bakuru 3.

RBA ivuga ko bitandukanye n’imyaka yabanje, uyu mwaka nta banyamahanga babashije kwitabira amasomo bitewe n’icyorezo cya COVID19.

Iri shuri ryatangiye ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2012, rinatanga isomo rigenewe ubuyobozi bw’abasirikare bato rikurikirwa na ba Kapiteni kugeza kuri ba Majoro, ndetse n’abapolisi bari ku rwego ruringaniye n’urwo.Uyu mwaka n’uwa 9 ritanga impamyabumenyi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa