skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye Ubwongereza kuzana abimukira n’Abajenosideri bucumbikiye

Yanditswe: Wednesday 27, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye guverinoma y’u Bwongereza kuzohereza abimukira ariko batibagiwe n’Abanyarwanda batanu bamaze imyaka irenga 15 bucumbikiye,basize bakoze ibyaha mu Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yasobanuriraga abadipolomate intandaro y’umwanzuro u Rwanda ruherutse gufata wo gusinya amasezerano n’u Bwongereza, agamije kwakira bamwe mu bimukira binjiye muri icyo gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Kigali convention Center ,yavuze ko hari Abanyarwanda bemerewe kuba ku mugabane w’u Burayi barabanje kubeshya ko bahunga ubutegetsi bubi bw’u Rwanda, kandi barasize bakoze ibyaha.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari muri Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2014 ,yigeze kubabwira ko igihe ibihugu by’I Burayi bizamenyera ko babibeshye,bizabohereza.

Yagize ati”Umuntu uvuze ati”nari ngiye gupfa ,Kagame yari kunyica baravuga ngo hano ni muri demukarasi,mu bwisanzure ,tumutabare’.Ariko uyu muntu mu by’ukuri yishe abantu mu Rwanda,none arimo kubeshya kugira ngo yemererwe kuba i Burayi.Icyo gihe mu 2014 narababwiye “Umunsi umwe buzamenya uku kuri ndabibabwiye,kandi buzaza kuri buri umwe muri mwe,bumubaze ngo “wageze hano ute”, babapakire muri kontineri cyangwa ikindi kintu ,babasubizeyo”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Bwongereza nk’igihugu cy’I Burayi, gikwiye kohereza aba bimukira barebwa n’amasezerano ariko kikanohereza Abanyarwanda kimaze imyaka irenga 15 kibacumbikiye, nyamara ngo bakabaye bafungiwe ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

Yagize ati”Rero ndizera ko muri UK(Bwongereza),mu gihe bakohereza aba bantu,bakwiye no kutwoherereza bamwe bacumikiye mu myaka irenga 15,bakoze ibyaha hano .Twohereje dosiye zabo,zikorwaho iperereza ,izi ni dosiye zisobanutse.Aho gucumbikira muri UK ,bakabaye bafunzwe ;haba muri UK cyangwa hano .Bagera muri batanu ntabwo nibuka umubare”.

Aba Banyarwanda batanu bacumbikiwe mu Bwongereza ni :Bajinya Vincent ,Munyameza Charles,Mutabaruka Celestin,Ugirashebuja Celestin na Nteziryayo Emmanuel.Ubushinjaha bw’u Rwanda bwabashyiriyeho impanuro zo kubuta muri yombi muri 2007,bubakurikiranyeho uruhare muri Jenosie yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015 aribwo yabonye ikibazo cy’abimukira n’Abanyaburayi, kizarushaho gukomera uko iminsi izagenda iza.
Icyo gihe byari mu Ukwakira 2015 ubwo yari muri Rwanda Day mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Akurikije uburyo icyo kibazo cyari kimaze gufata intera, Abanyafurika bajya i Burayi ku bwinshi, yabonye ko umunsi umwe igihe kizagera abanyaburayi bakarambirwa.
Ati “Abanyarwanda bari baje ari benshi, mbabaza bagiye baza mu Burayi.

Narababwiye nti ‘murabizi, bamwe muri mwe mwaje mubeshye, yego hari abaje mu nzira nziza, ariko benshi muri mwe mwarabeshye.’ Bamwe mwaje muvuga ko mwavuye mu Rwanda muzira politiki, bamwe mwasize mukoze ibyaha hanyuma muza mwiruka muvuga ko muhunze Guverinoma mbi mu Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Narababwiye nti umunsi umwe ubu Burayi muri gufatirana, buzagera aho bumenye ukuri kandi buzagaruka bubabaze buti harya wageze hano ute? Bazagushyira muri kontineri bakugarure aho waje uturutse.

Bazagira igihe bamenye ukuri kuko nabo bafite ibibazo byabo bashaka gukemura.”
Kugeza ubu bimwe mu bihugu by’i Burayi bifite ibibazo by’ubukungu, ibindi bifite ubwoba bw’abimukira kubera ibikorwa by’iterabwoba bigenda byiyongera, ibyaha, urwango rukomeza kwiyongera mu baturage ku bimukira n’ibindi.

Hari icyegeranyo cyakozwe ku mpunzi mu Burayi mu mwaka wa 2017, kigaragaza ko 38 % by’Abanyaburayi batekereza ko abimukira baturuka hanze y’uwo mugabane, nta cyiza bawuzanira uretse ibibazo.

Perezida Kagame yavuze ko byigaragazaga ko hari igihe kizagera abanyaburayi bakarambirwa.

Ati “Nta kuntu wafata Afurika ngo uyuzuze mu Burayi ngo u Burayi buceceke, bazagira rimwe bakanguke.”

Yasabye ibihugu by’i Burayi gukora isesengura no ku bantu bamazeyo igihe baje biyita impunzi cyangwa abimukira kuko harimo abashobora kuba barasize bakoze ibyaha aho bavuye.

Ati “Ndizera ko mu Bwongereza nibohereza aba bantu bazanaturebera abo bamaranye imyaka nka 15 basize bakoze ibyaha hano. Hari abantu batanu bafite dosiye hano, bishe abantu. Bafite abantu bagakwiriye kuba bari muri gereza haba mu Bwongereza cyangwa se mu Rwanda.”

Abo Perezida Kagame yavugaga ni Vincent Bajinya, wari umuganga; Celestin Mutabaruka, wari umupasiteri; Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo bari ba burugumesitiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside bamaze igihe mu Bwongereza.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufatanye n’uwo ari we wese wifuza ibyiza, bipfa kuba bikozwe mu bwubahane.

Ati “Turi abantu beza, twaba abafatanyabikorwa beza n’ababyifuza muri mwe ariko mukwiriye kutumenye neza , ibigize ubufatanye bwacu bikaba bizwi neza.”
Mu 2021, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko wakiriye ubusabe bw’abimukira basaga ibihumbi 600. Ni imibare bivugwa ko hatagize igikorwa ishobora gukomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Pew Research Center mu 2016, bugaragaza ko umuvuduko w’abimukira mu Burayi nukomeza uko biri, bizagera mu mwaka wa 2080, abaturage ‘u Burayi bamaze kwiyongeraho miliyoni 121 kubera abimukira.
Ni ukuvuga ko u Burayi buramutse nta bimukira na bake bwakira, byazagera muri uwo mwaka bufite abaturage miliyoni 399 ariko imibare igaragaza ko icyo gihe buzaba bufite miliyoni 520.

Mu myaka ya 2050, umubare w’abakiristu i Burayi uzaba waragabanyutseho 18 % mu gihe uw’abayisilamu uzaba warikubye hafi kabiri, ugeze kuri miliyoni 71 %.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa