skol
fortebet

Perezida Kagame ari i Kampala mu Isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi

Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya 48 ya Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye kwizihiza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu. Perezida Kagame yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, Uhagarariye Inyungu za Uganda mu Rwanda Anne Katusiime ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col Joseph Rutabana.
Buteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya 48 ya Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye kwizihiza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Perezida Kagame yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, Uhagarariye Inyungu za Uganda mu Rwanda Anne Katusiime ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col Joseph Rutabana.

Buteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame yakirwa ku meza na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka akaba umuhungu n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye Perezida Kagame nyuma y’icyumweru yemeje ubutumire yahaye Perezida Kagame bwakiriwe neza ndetse bukanasubizwa. .

Kuri iki Cyumweru ni umunsi udasanzwe ku muryango wa Lt Gen Kainerugaba, inshuti n’imiryango kuko ni ho yujuje imyaka 48 nk’Umugabo wavutse taliki ya 24 Mata 1974.

Ni ibirori byatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye ndetse bikaba bimaze iminsi myinshi bitegurwa kugira ngo bibe bifite igisobanuro kuri Lt. Gen Kainerugaba ndetse no ku gihugu cya Uganda muri rusange.

Perezida Kagame yaherukaga gusura Uganda mu mwaka wa 2020 ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku guhuza imipaka. Iyo nama yari imwe mu byari bigize imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola mu 2019, igamije gukemura amakimbirane yarangwaga hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’imyaka ibiri ishize, kuri ubu noneho umubano ukomeje kugaruka mu murongo muzima nubwo hakiri intambwe zigomba gukomeza guterwa kugira ngo ibyari igitotsi bidakomeza kuvangira ubwumvikane bukomeje kuzahuka hagati y’ibihugu byombi.

Ibi birori byahereye ejo byanitabiriwe na Masamba Intore, waririmbye indirimbo gakondo zo mu Rwanda ndetse akaba anitwezwe kuririmbira abashyitsi bitabiriye uyu munsi agaruka ku ndirimbo Lt. Gen Muhoozi akunda cyane “Inkotanyi Cyane”.

Ibyo birori byitezwe kuba n’amarembo yo gushimangira imibanire myiza y’abaturage ba Uganda ndetse n’amahanga, bikaba byatangijwe n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusabana, indirimbo, kotsa inyama z’ikimasa, imikino ngororamubiri kuzamuka imisozi n’ibindi.

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yifatanyije n’imbaga y’abantu bari mu bice bitandukanye by’Isi bifashishije amafoto n’amavidewo basangije abandi ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje hastag ya #MKAt48 ikomeje guca agahigo muri iyi minsi.

Abafashe ayo mavidewo bose bakayasangiza ku mbuga nkoranyambaga aracishwa kuri televiziyo “Live TV” irimo gutangaza uyu muhango imbonankubone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa