Perezida Kagame yashimye Kenya ku itahwa ry ’igice cy’umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera no mu Rwanda [Amafoto]
Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye Kenya nyuma yo gutaha ikiciro cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi uzava muri Kenya, ukanyura muri Uganda, ukaza mu Rwanda ugakomeza mu Burundi, ndetse ukagira n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.
Kuri wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2017, nibwo Kenya yatashye ku mugaragaro uyu muhanda wa kilometero 470 uhuza icyambu cya Mombasa n’Umugi wa Nairobi.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye Kenya nyuma yo gutaha ikiciro cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi uzava muri Kenya, ukanyura muri Uganda, ukaza mu Rwanda ugakomeza mu Burundi, ndetse ukagira n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.
Kuri wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2017, nibwo Kenya yatashye ku mugaragaro uyu muhanda wa kilometero 470 uhuza icyambu cya Mombasa n’Umugi wa Nairobi.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu,yashimye Kenya ku bw’uyu muhanda.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yavuze ko uyu muhanda wuzuye utwaye miliyari 3.2 z’amadolari yabonetse ku nkunga y’u Bushinwa, ndetse ko ari ikimenyetso cy’amateka mashya muri iki gihugu.
Uyu muhanda ndetse na gari ya moshi yahawe izina rya ‘Madaraka Express’, bizahindura amateka y’abanya-Kenya mu myaka 100 iri imbere.
Yakomeje avuga ko kandi atazatinya gutanga uburenganzira guhana ku buryo bukomeye umuntu wese uzafatwa agerageza kwangiza uyu muhanda, ni nyuma y’uko abantu bane batawe muri yombi bangiza ibyuma biri ahagana ku ruhande.
Ubusanzwe amakamyo yakoreshaga iminsi ibiri kugira ngo avane ibicuruzwa i Mombasa abigeze i Nairobi, mu gihe gari ya moshi ishobora kuhakoresha amasaha umunani ndetse yaba itwaye abantu ho amasaha akagera kuri atanu.
Uyu muhanda usimbuye uwubatswe n’abakoloni b’Abongereza guhera mu 1896. Kugira ngo wuzure, u Bushinwa binyuze muri Export Import Bank, bwagurije Kenya 90% by’igiciro cy’umushinga wose ndetse ibigo byaho aba aribyo biwubaka.
Ni n’igice cy’umushinga wagutse w’umuhanda wa gari ya moshi uzanyura muri Uganda, ukaza mu Rwanda ugakomeza mu Burundi ndetse ukagira n’ishami rizagera muri Sudani y’Epfo na Ethiopia.
Aha niho izo gare ya moshi zizajya zihagurukira
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta
Ibitekerezo
congratulation to kenyatta ni umuyobozi mwiza ushaka guteza imbere Kenya na east Africa