skol
fortebet

Perezida Kagame yatowe nk’ Umunyafurika w’ umwaka wateje imbere ubukungu

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame yahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’

Sponsored Ad

Ibihembo by’umwaka wa 2018 byatangiwe mu mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, byatanzwe ku bufatanye na CNBC Africa, bihabwa abantu bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagize uruhare mu kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika kandi bagaragaza ubushobozi bwihariye mu bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe.

Nk’uko abateguye ibi bihembo babitangaje, “Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka cyagenewe Perezida Paul Kagame. Uyu wagihawe akazagaragara ku kinyamakuru cya Forbes Africa cya Ugushyingo na Mutarama.”

Igihe cyatangaje ko mu myaka ishize Perezida Kagame ayoboye u Rwanda, ubukungu bwarwo bwakomeje kuzamuka cyane ndetse muri uyu mwaka nk’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yabaye ku ruhembe rw’amavugurura muri uyu muryango yagejeje ku kwemezwa kw’isoko rusange nyafurika n’ibindi.

Mu mwaka wa 2017-2018 kandi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.9% mu gihe nko mu 2016-2017 bwari bwazamutse ku mpuzandengo ya 3.4%.

Mu bindi bihembo byatanzwe, icy’uwageze ku bintu by’indashyikirwa mu buzima bwe cyagenewe Sol Kerzner, umunyafurika y’Epfo w’imyaka 83 ufite ibigo nka Kerzner International Limited, Sun International, Southern Sun Hotel Group.

Uwahawe igihembo cy’umugiraneza w’umwaka ni Sir Donald Gordon, washinze ikigo Liberty Group SA. Ikigo cy’umwaka muri Afurika cyabaye Ethiopian Airlines, mu gihe umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi w’umwaka yabaye Peter Mountford, Umuyobozi Mukuru wa Super Group yo muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa