Perezida Kagame yavuganye na Boris Johnson w’Ubwongereza bagaruka ku bimukira bazoherezwa
Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’intebe w’UBwongereza Boris Johnson , bagiranye ikiganiro kuri terefoni , bagaruka ku masezerano y’ubufatanye yo kwakira abimukira mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’intebe w’UBwongereza Boris Johnson , bagiranye ikiganiro kuri terefoni , bagaruka ku masezerano y’ubufatanye yo kwakira abimukira mu Rwanda.
Ibiro bya minisiteri w’intebe mu bwongereza byatangaje ko ibiganiro by’aba bategetsi bombi byagarutse ku masezerano yatangajwe mu cyumweru gishize.
Ayo masezerano yasabaga u Rwanda kwemera kujya rwakira abimukira binjiye mu buryo bunyuranije n’amategeko mu Bwongereza, nk’inzira yo kurandura ubuhunzi no kurinda ubuzima abantu bashyira mu kaga bahunga.
Minisiteri Boris yashimiye Perezida kagame ku muhate w’u Rwanda wo gufatanya kugaragariza isi ikibazo cy’abimukira no gufatanya mu iterambere
Yanagarutse kandi ku muhate afite nkawe Boris wo gukorana bya hafi n’u Rwanda mu guhangana n’iki kibazo no kurandura burundu abakora ubucuruzi nk’ubu bw’abantu, ahubwo impunzi zigafashwa kunyura mu nzira nyazo ziziha umutekano no kuzirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga.
Minisiteri Boris Johnson yavuze ko kandi ubwongereza bwateguye inkunga yo gufasha Ukraine n’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya Uburusiya mu mugambi wayo yise udasobanutse.
Iri tangazo kandi ryavuze ko aba bategetsi bombi biteguye kuzongera guhurira mu nama y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGAM) iteganijwe i Kigali mu kwa gatandatu uyu mwaka wa 2022.
Paulo Kagame w’u Rwanda na Boris Johnson w’Ubwongereza bagiranye ikiganiro gishimangira ubufatanye ibihugu byombi biherutse kugirana mu kwakira Abimukira n’impuzi.
Nyamara bamwe mu bavuga rikijyana bakomeje kugaragaza ko batishimiye icyemezo cy’ubwongereza cyo kohereza aba bimukira mu Rwanda.
Barushinja kutagira ubushobozi buhagije bwo kubitaho no kuba rutabasha kubakurikirana neza byatuma bizera ubuzima butandukanye n’ubw’ibihugu byabo baba barahunze.
Ku ruhande rw’ u Rwanda bo bashimangira ko igihugu gifite umutekano nk’uwo bafite ,badashobora kurebera abantu bacuruza abantu. Ikindi kandi , bizeza kubafasha kumererwa neza kuburyo nta kibazo bazagira kimwe n’Abanyarwanda bari mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *