skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze byinshi ku buzima bwe na Gen.Rwigema n’uburyo yakoresheje yambutsa igikapu cye cy’ingenzi i Addis Abeba

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze ku rugamba aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga. Si kenshi cyane abantu bakunda kugaruka kuri iyi nzira ya Perezida Kagame yaranzwe n’ibizazane bikomeye.
Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan ndetse uyu mugabo akaza kubyandikaho igitabo yise ‘Conversations With The President of Rwanda’, yahishuye ibizazane bitandukanye yahuye nabyo muri uru rugendo.
Ku ipaji ya 37 y’iki gitabo, François Soudan abaza (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze ku rugamba aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga. Si kenshi cyane abantu bakunda kugaruka kuri iyi nzira ya Perezida Kagame yaranzwe n’ibizazane bikomeye.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan ndetse uyu mugabo akaza kubyandikaho igitabo yise ‘Conversations With The President of Rwanda’, yahishuye ibizazane bitandukanye yahuye nabyo muri uru rugendo.

Ku ipaji ya 37 y’iki gitabo, François Soudan abaza Perezida Kagame uko yagiye kwiga mu ishuri gisirikare rya Fort Leavenworth. Uyu mugabo akomeza amubaza niba koko ibivugwa ko yagiye kwiga mu mwanya wa Fred Rwigema aribyo.

Perezida Kagame mu kumusubiza agira ati “Yego bigitangira ni we wagombaga kugenda ariko byaje guhinduka mu buryo butunguranye aba ari njye ugenda”.

Perezida Kagame yavuze ko we na Madamu Jeannette Kagame bafashe urugendo rwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi 1989. Ati “Twahagurutse muri Gicurasi 1989, amasomo yagombaga kumara amezi 12.”

François Soudan akomeza abaza Perezida Kagame umubano yakomeje kugirana na Rwigema ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niba baravuganaga umunsi ku munsi.

Perezida Kagame yamusibije agira ati “Yego birumvikana, twaravuganaga buri munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko gahunda yari ihari yari yarumvikanye n’abandi ari uko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari kuba rutangiye yari guhita ava ku ishuri akaza gufatanya nabo.

Yavuze ko nyuma y’umunsi umwe urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, tariki 2 Ukwakira 1990 yagiye kureba ubuyobozi bw’ishuri abubwira ko ashaka gutaha.

Ati “Ubwo byabaga, umunsi wakurikiyeho, kuwa 2 Ukwakira 1990, nagiye mu buyobozi bw’ishuri mbabwira ko nshaka kugenda. Ntabwo nashakaga kugenda ntavuze.”

Yakomeje avuga ko byageze tariki 7 Ukwakira 1990 akiri kuri iri shuri kuko hari ibindi yagombaga kubanza gutunganya birimo no kwishyura inzu.

Ati “Nyuma yo kumenyesha ubuyobozi bw’ishuri, hari ibindi bintu nagomabaga gukemura. Hari inzu nakodeshaga, hari fagitire nagombaga kwishyura, nagira ngo ntagira ikibazo na kimwe nsiga inyuma, ntabwo nashakaga kugenda nsize ishuri mu myenda, nagira ngo byose bibe biri ku murongo.”

François Soudan yakomeje amubaza agahinda yari atewe no kuba RPA yarasaga n’iri mu marembera. Perezida Kagame ati “Yego byari ibihe by’akababaro gakomeye cyane, nta mahitamo nari mfite nagombaga kugenda”.

Ibizazane mu rugendo

Nyuma yo gukemura ibisabwa byose, Perezida Kagame yakomeje avuga ko we na Madamu Jeannette Kagame bavuye i Kansas berekeza i New York aho bagombaga gufatira indege.

Yavuze ko muri icyo gihe yari yavuganye na Ambasaderi wa Uganda muri Loni kugira ngo amushakire Visa zijya mu Bubiligi.

Ati “Twavuye Fort Leavenworth i Kansas twerekeza mu Mujyi wa New York.

Navugshije inshuti yanjye yakoraga muri Ambasade ya Uganda, yari Ambasaderi wa Uganda muri Loni, njye na Madamu yadushakiye Visa ijya i Bruxelles kuko ariho nashakaga gusiga Madamu.”

Yakomeje avuga ko uyu Ambasaderi wa Uganda yabanje gushidikanya abaza Kagame niba atagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ariko undi aramutsembera.

Perezida Kagame ati “Ariko Ambasaderi yabanje gushidikanya ambaza impamvu ngiye muri icyo gihe. Yashakaga kumenya niba nteganya kwifatanya n’abandi ku rugamba. Namubwiye ko nari ngiye mu biruhuko na Madamu kandi ko nzagaruka nyuma yabyo. Yatuboneye Visa ziturutse muri Ambasade y’u Bubiligi kandi ndahamya ko ambasade itigeze imenya uwo ndi we kuko bari basabwe kunshakisha.”

Muri uru rugendo, Perezida Kagame yagombaga kuva i New York akajya i Londres kugira ngo afashe Madamu we gufata indege ijya i Bruxelles ubundi we akomeze ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu. I Bruxelles Madamu Jeannette Kagame yagombaga kwakirwa na muramukazi we.

Perezida Kagame wagombaga kuva i Londres agaca i Nairobi akabona kujya i Kampala, yavuze ko yahisemo guhindura uru rugendo kuko yari azi ko yatangiye gushakishwa.

Ati “Nari mbizi ko abayobozi b’Ababiligi bari kunshaka. Nari mfite itike iva i Londres-Nairobi-Kampala ariko ku munota wa nyuma aho guca i Nairobi, nahisemo guhindura. Nabonye indege ijya muri Ethiopia mpita ngura itike.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko haje kuvuka ikibazo kuko ubwo Madamu Jeannette Kagame yageraga i Bruxelles bamwangiye gusohoka mu kibuga cy’indege.

Ati “Nyuma byaje guhindukira bafata Madamu wanjye i Bruxelles kubera ko ubutasi bwari bwamenye ko ndi mu nzira. Yababajije impamvu bamufashe, bamusubiza gusa ko nta kibazo gihari. Muri icyo gihe mushiki wanjye n’umugabo we bari bategereje kumufata ku kibuga, bategereje amasaha bibaza icyabaye. Bari bazi ko indege yaguye yari ayirimo ariko bakaba batamubona.”

Igikapu cye cyafatiwe i Addis Abeba

Ku rundi ruhande Perezida Kagame yavuze ko nawe ubwo yageraga ku kibuga cy’indege muri Ethiopia, yasanze umutekano wakajijwe kuko hari mbere ho ibyumweru ngo ubutegetsi bwa Mengitsu buhirikwe.

Abasirikare b’iki gihugu ngo bari bakoze umukwabo wo gushaka abanzi b’ibihugu.

Ati “Ikibuga cy’indege cyari mu kavuyo, cyuzuye abasirikare ba Guverinoma bashakishaga abanzi b’ubutegetsi kandi nari mfite igikapu cyuzuye amadorali abarirwa mu bihumbi y’imisanzu nari nkuye muri Diaspora i Londres kandi ntigeze menyekanisha i Addis Abeba kubera ko ayo mafaranga yashobora gutuma umuntu anyica akayatwara cyangwa bakayiba.”

Yavuze ko ubwo yageraga muri Ethiopia, hari umuntu bari bavuganye wagombaga kumufasha akinjira mu ndege ijya i Entebbe adasatswe ariko ageze ku Kibuga cy’Indege aramubura.

Ati “Inzego z’ubuyobozi zari zirimo zirasaka buri gikapu cy’umugenzi wese washakaga kujya mu ndege. Wagombaga gufata igikapu cyawe mu nzira kigomba gucamo ngo gisakwe mbere yo kujya mu ndege, naje kubona ko igikapu cyanjye cyakuwe mu by’abandi kubera ibyari birimo imbere.”

Uretse amafaranga, muri iki gikapu cya Perezida Kagame hari harimo imyenda ya gisirikare, indangamerekezo ndetse n’ibitabo bikubiyemo inyigisho za gisirikare. Ibi byose byari gutuma afatwa.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yitegereje abona igikapu cye kiri gucungwa n’umugabo wari wagishyize mu maguru ye kugira ngo nyiracyo aze kukibaza. Yavuze ko uyu mugabo wacungaga igikapu cye akazi kari kamaze kumubana kenshi ndetse yanacanganyikiwe.

Perezida Kagame ngo yamunyuze inyuma akurura gake iki gikapu cye mu maguru ye ubundi akomeza urugendo. Uyu mugabo ngo ntiyigeze amenya ibyabaye. Icyo gihe Perezida Kagame yahise afata indege imwerekeza i Entebbe, aho yavuye asanga abandi ku rugamba.

Yavuze ko ubwo yageraga ku rugamba yasanze ibintu byose byaravuye ku murongo. Yavuze ko ibyabaye atari kubishinja Rwigema kuko byose byabaye nyuma y’urupfu rwe, ahubwo ko byose byatewe n’uko hari ibintu bitahawe agaciro cyangwa ngo bikorwe uko byagombwaga gukorwa kugira ngo urugamba rugende neza.

Perezida Kagame yahise afata inshingano zo kuyobora urugamba ndetse ahindura n’isura y’urugamba, ibintu byatumye mu 1994 RPA itsinda ndetse igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ivomo:Igihe

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane Nyakubahwa Perezida wacu yagaragaje ubudasa mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi umuhate yagize Imana yaramushyigikiye kugeza naho igikapu kivuze byinshi mu rugamba rwo kubohora igihugu akingije mu buryo budasanzwe kuko bagombaga kugisaka nk’uko bigendera abandi bagenzi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa