skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa anamuha inshingano nshya

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General. Akaba yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF.

Sponsored Ad

Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga hamwe n’Umutekano wa muntu.

Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by’umutekano.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Amaze imyaka 19 mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS, amuha ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General).


ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS yahawe ipeti rya DCG (Deputy Commissioner General)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa