skol
fortebet

Perezida Kagame yegeneye ubutumwa Macron nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yageneye ubutumwa Emmanuel Macron watorewe kongera kuyobora iguhugu cy’Ubufaransa muri manda ye ya Kabiri avavuaga ko Instsinzi yabonye yari ayikwiriye.

Sponsored Ad

Macron ubarizwaa mu Ishyaka rya La République En Marche yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 58.2%,mu gihe Marine Le Pen wo mu ishyaka Le Rassemblement National bari bahanganye yabonye 41.8%.

Ni ku nshuro ya kabiri Macron atsinze Le Pen kuko no mu 2017, yari yamutsinze ku majwi 66.1%, mu gihe Le Pen yari yagize amajwi 33.9%.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye nyuma yo gutsinda mu matora yabaye tariki 10 Mata 2022, aho bari imbere mu bakandida 12.

Icyo gihe Macron yagize amajwi 27.85%, naho Le Pen abona amajwi 23.15%.

Macron w’imyaka 44 y’amavuko ,yatowe mu gihe ari nawe wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora abasaga miliyoni 67 batuye u Bufaransa.

Perezida Paul Kagame abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yavuze ko instinzi ya Emmanulel Macron yabonye yari ayikwiriye.

Yagize ati « Ndagushimira Emmanuel ku bwo kongera gutorerwa wari ukwiriye,Iki ni gihamaya cy’ubuyobozi bwawe bufite icyizere buharanira guhuza aho gutanya ».

Perezida Kagame yunzemo ko u Rwanda rwiteze ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi kurusha uko byari bisanzwe.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gutangaza ko byari kuba ikibazo gikomeye cyane mu gihe Marine Le Pen ari we wari gutorerwa kuyobora u Bufaransa.

Hari mu kiganiro n’itsinda ryo muri Brown Université.

Aho yagize ati « Ku bijyanye no kuba wenda mu gihe gito kiri imbere habaho Perezida Le Pen ,icya mbere ntekereza ko byaba ikibazo gikomeye ku Bufaransa kurusha ku Rwanda, Kubera ko uwaba Perezida wese ,tubana na bo uko dukwiye kubana na bo ku buryo nta kiduhungabanya ».

« Ntekereza rero ko urebye ahahise he,ibyo abantu bamuvugaho n’ibyo yivugaho
,ashobora kuba ikibazo ku Bufaransa ,ku Rwanda ,kuri Afurika,ndetse wenda no ku bandi Banyaburayi. »

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko umubano w’u Bufarana n’u Rwanda umeze neza ,nyuma y’imirimo yakozwe na komisiyo zashyizweho n’ibihugu byombi zigacukumbura ibyabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare rukomeye.

Ni komisiyo zemeje ko u Bufaransa bwangize uruhare ntagereranywa ku byabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibi byose byagezweho bigizwemo uruhare na Perezida Marcron.


Yagize ati »Twarabyishimiye ,dukorana na we ,kugeza ubu umubano uragenda neza ,turimo gutera intambwe nziza twishimiye umubano dufitanye n’u Bufaransa ».

Emmanuel Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2021, mu ruzinduko rwasize u Rwanda n’u Bufaransa byiyunze nyuma y’imyaka myinshi bitajya imbizi.

Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

Umubano mwiza ni wo watumye hari imishinga y’iterambere itangira hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa harimo nk’amasezerano y’inkunga ya miliyari hafi 46Frw yasinywe kuwa 30 Kamena 2020 mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) giherutse kandi gufungura ibiro mu Rwanda, mu rugendo rwo gukomeza gushyigikira iki gihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Mu myaka ya 2019-2023 u Bufaransa buzaha u Rwanda nibura miliyoni 500 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 560 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva mu 2019 kugeza ubu, ikigega AFD kimaze guha u Rwanda miliyoni 218 z’amayero.

Amafaranga amaze guhabwa u Rwanda yashyizwe mu bikorwa birimo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, aho u Bufaransa bwateye inkuga IPRC Tumba irimo gutangiza ishami rishya rya Mechatronics.

AFD kandi ngo ishaka kwagurira inkunga mu zindi nzego nk’ingufu ndetse hari gahunda igiye gutangizwa mu gihugu cyose yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Leta y’u Bufaransa yahaye iy’u Rwanda impano ya miliyoni 5€ (arenga miliyari 5,9 Frw) yo gukoresha mu bikorwa byo kwigisha Igifaransa n’inguzanyo ya miliyoni 20€ (arenga miliyari 23 Frw) zizakoreshwa mu gufasha imishinga y’iterambere y’ibigo bito n’ibiciriritse.

Abashoramari bo mu Bufaransa kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa