skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije abanya Kenya n’umuryango wa Mwai Kibaki watabarutse ku myaka 90.

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyakwigendera Mwai Kibaki asize byinshi azibukirwaho birimo n’impinduka yazanye mu bukungu bwa Kenya.

Sponsored Ad

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyakwigendera Mwai Kibaki asize byinshi azibukirwaho birimo n’impinduka yazanye mu bukungu bwa Kenya.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Mwai Kibaki n’abaturage ba Kenya ku bw’urupfu rw’uyu mugabo wahoze ari Perezida wabo, abizeza ko u Rwanda ruri kumwe nabo muri ibi bihe bikomeye.

Amakuru y’uko Mwai Kibaki yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atangajwe na Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta.

Mwai Kibaki asize umugore n’abana bane barimo Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.

Uyu mugabo yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.

Yabaye kandi Visi Perezida wa Kane mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel Moi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa