Perezida Ruto urata umubano afitanye n’u Rwanda yemeje ko yaganiriye na Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Perezida wa Kenya, William Ruto, yemeje ko yabonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu Bushinwa, bagirana ibiganiro ku kunoza umubano w’ibihugu byombi no kuri kandidatire ya Odinga ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU.
"U Rwanda n’umufatanyabikorwa ukomeye kandi w’ingamba za Kenya. Dusangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi, amateka n’umuco. Ibihugu byacu ni ibinyamiryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu kwishyira hamwe kw’akarere, n’ibifatanyabikorwa mu bucuruzi n’imibanire y’abaturage ku bandi baturage".
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ibi abinyujije kuri X kuri uyu wa Gatatu, aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuriye mu rewgo rw’Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa.
Yakomeje agira ati: "Nahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Beijing, mu Bushinwa, maze tuganira ku kurushaho kunoza umubano wacu ndetse na kandidatire ya Rt Hon. Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *