skol
fortebet

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, aho atangiye uruzinduko rw’iminsi 2.Yageze i Kanombe ahagana saa tatu z’igitondo.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Dr.Vincent Biruta.
Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Madamu Samia, arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.
Nyuma biteganyijwe ko (...)

Nyuma biteganyijwe ko arakirwa na mugenzi we w’u Rwanda,Perezida Kagame mu biganiro birabera muri Village Urugwiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.Biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu bawuganiraho.

Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa