skol
fortebet

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier yitabiriye inama yiga ku mutekano w’Akarere i Luanda

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’u Rwanda. Dr Kalinda François Xavier n’itsinda ryamuherekeje bitabiriye Inteko Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR).

Sponsored Ad

Iyi nama iri kubera i Luanda muri Angola kuva kuri uyu wa 23 kugeza 25 Mata 2025. Yitabiriwe n’abayobora inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Angola, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Rwanda, Santarafurika, Sudani y’Epfo na Sudani.

Abitabiriye iyo nteko barimo kuganira ku buyobozi budaheza no gufata ibyemezo mu Karere.

Iyi Nteko Rusange izasuzuma kandi ifate imyanzuro yerekeye umutekano, politiki, n’ibikorwa by’ubutabazi mu Karere.

FP-ICGLR ni umuryango uhuza abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyafurika bo mu bihugu by’Akanama mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bimwe mu byo FP-ICGLR ikora bikubiye mu bintu 5 by’ingenzi birimo amahoro n’umutekano, demukarasi n’imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, umutungo kamere no kwishyira hamwe nk’akarere, ubutabazi mu baturage, abagore, abana n’abafite ibindi bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa