skol
fortebet

PS Imberakuri yameshe kamwe mu matora ihitamo guhatana mu badepite gusa

Yanditswe: Sunday 26, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka PS Imberakuri rya depite Mukabunani Christine ryatangaje ko ritazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika, rizahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024,nibwo Ishyaka PS Imberakuri ryakoze inama Nkuru yo ku rwego rw’Igihugu, ryigaga ku buryo bagomba kwitwara mu bihe b’yamatora.

Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri ,Hon Depite Mukabunani Christine yavuze ko nta mukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu bazatanga ndetse ko nta n’uwo bazashyigikira.

Yagize ati" Twebwe nka PS Imberakuri ntabwo tuzatanga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu kandi nta ’nuwo tuzashyigikira kuko twahisemo guhuriza hamwe imbaraga mu kwiyamamaza kugira ngo turebe ko twabona imyanya myinshi mu Nteko Ishingamategeko."

Hon Mukabunani yasabye abarwanashyaka ba PS Imberakuri kuzatora uwo babona ubanogeye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

PS Imberakuri yemeje urutonde rw’abakandida depite 80 bazayiserukira mu matora, bakaba bategereje ko Komisiyo y’amatora ibaha igihe bakajya kuruyishyikiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa