skol
fortebet

RDC yashinje u Rwanda kugira umugambi nk’uwo Tshisekedi yatangaje kuri Kagame

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye imvugo, ishinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Sponsored Ad

Kinshasa yazamuye iki kirego gishya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, ubwo Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.

Aka kanama kateranye mu gihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC; by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho zigenzura ikibuga cy’indege cya Kavumu ndetse n’imijyi ya Bukavu na Kamanyola.

Kayikwamba yanenze amahanga akomeje kutagira icyo akora ngo akumire icyo yise ubwicanyi bukorwa na M23 ndetse no kwagura ubuso bw’ubutaka uwo mutwe ugenzura, ayasaba kuwufatira ibihano wo n’u Rwanda.

Umukuru wa Dipolomasi yunzemo ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC atagamije kwigarurira ubutaka bwa RDC no gusahura umutungo kamere wayo gusa, ko ahubwo ari umushinga wateguwe n’u Rwanda ugamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Yagize ati: “Aka kanama gakwiye gufata ingamba zishoboka zitagamije gusa guhagarika urugomo ruterwa n’Ingabo z’u Rwanda na M23 zishyigikiye, ahubwo ziri no mu rwego rwo guhagarika ubufasha igihugu cy’umunyamuryango wa Loni giha umutwe w’iterabwoba ugamije guhirika Guverinoma yemewe n’amategeko kandi yatowe biciye muri demukarasi.”

Yunzemo ati: “Aya makimbirane ntabwo ashingiye gusa ku rugomo rwa gisirikare, gusahura umutungo wacu cyangwa kuvana abaturage bacu mu byabo, ahubwo ni umushinga wa Politiki wateguwe n’u Rwanda rubicishije muri M23 ugamije guhirika ubutegetsi bwacu ku mbaraga.”

Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugambirira guhirika ubutegetsi bwayo, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari we wumvikanye inshuro nyinshi avugira mu ruhame ko azatera u Rwanda agahirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi rukumbi igihugu cye gifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa