skol
fortebet

"RDF ntibereyeho gushoza intambara..."-Perezida Kagame aganira n’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye ingabo z’u Rwanda ko zitabereyeho guteza intambara ahubwo zibereyeho kurinda amahoro yaba mu Rwanda no hirya no hino ku isi aho bazitabaje.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu myitozo yitwa “Exercise Hard Punch 04/2023”, yabereye mu kigo cy’imyitozo y’intambara cya Gabiro.

Ku nshuro ya kane yari ikozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, iyi myitozo isozwa n’imyiyereko iba yitabiriwe n’abakuru b’ingabo ndetse n’umugaba wazo w’ikirenga ari we perezida wa Repubulika, yaherukaga kuba mbere ya Covid-19.

Perezida Kagame aganira n’Ingabo z’u Rwanda,kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023,amaze gukurikirana iyi myitozo yazibukije akamaro k’ikinyabupfura n’umumaro wazo.

Yagize ati"Ndabanza mpere ku myumvire y’umwuga nka RDF.RDF ntibereyeho gushoza intambara, ibereyeho kwirinda no kurinda amahoro"

Ntabwo turinda igihugu gusa,twaranacyubatse,n’ubu turacyakomeza kucyubaka.

Ikinyabupfura nirwo rufunguzo rudufasha gukora akazi kacu neza.Ikinyabupfura gituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya aha ngombwa,ntiyangirike.

Ikinyabupfura nacyo ntabwo gihagije ariko nicyo twubakiraho.Hari ukumenya,hari ukwiga,bizamura bwa bushobozi.

Kuko ushobora kugira ikinyabupfura waba udafite ubumenyi,udafite kwiga, waba udafite amahugurwa,icyo kinyabupfura ubwacyo gusa utubakiyeho ntaho kikugeza.Ntabwo ujya kure.

RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara cyangwa kugira gute, ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje."

U Rwanda ubu ni igihugu cya kane ku isi gitanga ingabo n’abapolisi benshi mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi inyuma ya Bangladesh, Nepal, n’Ubuhinde.

Igisirikare cy’u Rwanda gifite uruhare mu kurinda ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra n’umutekano muri Centrafrique, n’uruhare mu guhashya inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu myaka ya vuba ishize zacaga ibintu mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa