skol
fortebet

Rwamucyo wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni agiye gusimburwa

Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade Rwamucyo Ernest wari uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, muri uku kwezi azasoza inshingano ze.

Sponsored Ad

Ku wa 25 Werurwe 2025 ni bwo uyu mudipolomate byitezwe ko azasoza inshingano ze, nyuma y’umwaka n’amezi ane ahagarariye u Rwanda muri Loni.

Iby’aya makuru bigaragarira mu ibaruwa aheruka kwandikira ubutumwa bw’u Rwanda muri Loni asezera kuri bagenzi be yashimiye ku bw’ubucuti ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe bari bamaze bakorana.

Rwamucyo yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023, nyuma yo gusimbura kuri uwo mwanya Amb. Gatete Claver waherukaga kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Amakuru avuga ko Rwamucyo ashobora gusimburwa na Martin Ngoga wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda i Nairobi muri Kenya.

Andi makuru avuga ko uyu mudipolomate ashobora gusimburwa na Evode Uwizeyimana usanzwe ari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa