skol
fortebet

"U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka"-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame Paul yatangaje ko Leta y’u Rwanda n’iya Tanzania basangiye byinshi birenze kuba ari ibihugu bihana imbibi ndetse biteguye gukorana mu mishinga y’irembere.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo guha ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw’imindi ibiri mu Rwanda,kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania bafitanye umubano w’amateka mu bufatanye ndetse no gushakira ubusugire abaturage.

Yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi uyu munsi,azatuma uruzinduko rwa Madamu Samia rutanga umusaruro mwiza kurushaho mu mubano mwiza w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Samia kandi ruzatuma ibihugu byombi bifatanya mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo umuhanda wa Gri ya moshi ndetse n’ishoramari,gutunganya amata,n’ibikorwa bikorerwa ku cyambu.

Perezida Kagame yarangije ashimangira ko "U Rwanda ruriteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Tanzania mu murongo wo kuba duhuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ibirenze ibyo mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo mu bihugu byacu ndetse n’akarere kacu mu kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”

Mu magambo magufi bombi babwiye abanyamakuru, Madamu Samia Suluhu yavuze ko yishimiye gutumirwa na mugenzi we, ati "biratwereka ko Tanzania iri hafi y’u Rwanda n’u Rwanda hafi ya Tanzania."

Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z’igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro mu muhezo mbere y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.

Samia Suluhu yashimiye u Rwanda ko rwabaye hafi ya Tanzania mu gihe cy’urupfu rwa John Pombe Magufuli yasimbuye.

Samia Suluhu yaherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y’ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa