skol
fortebet

"U Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro"-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 26, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z’umuryango wa Commonwealth.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.
Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame - ugiye kuba umukuru w’uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere - icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira (...)

Sponsored Ad

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z’umuryango wa Commonwealth.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.

Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame - ugiye kuba umukuru w’uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere - icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo.

Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari “igice kimwe cy’isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro”, ko “abandi twese ntazo tugira...”

Inyandiko y’amahame shingiro y’uwo muryango w’ibihugu izwi nka Commonwealth Charter ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.

Muri izo ndagagaciro n’amahame-shingiro 16 harimo; demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n’izindi…

Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise “abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y’indagagaciro, abandi bagomba gukurikira”.

Ati: “Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho”.

Leta akuriye inengwa n’imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n’abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n’indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje.

Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari “uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurika…”

Ati: “Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda.

“Kubyo gushyira imbere indangagaciro n’ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.”

Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk’ibihugu bishya bigize Commonwealth, n’uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.

Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n’ubw’intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, gituwe n’abaturage barenga gato 200,000.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa