‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ko rwarekuye by’ agateganyo abakekwaho ibyaha’ Minisitiri Evode
Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi matageko ntiyemeranya n’ abarimo gushimira u Rwanda kuba rwararekuye by’ agateganyo Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ngo bakurikiranwe badafunze.
Abashimiye u Rwanda ku cyemezo cy’ urukiko rukuru cyo kurekura by’ agateganyo Diane Rwigara barimo Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ I Burayi Jean Claude Juncker. Uyu niwe Minisitiri Uwizeyimana Evode yasubije ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ko rwarekuye abakekwaho ibyaha.
Uwizeyimana Evode
Yagize ati “Uyu mwanzuro ni kimwe mu bigize akazi ka buri munsi ka sisiteme y’ ubutabera. U Rwanda ntabwo rukeneye gushimirwa ko rwarekuye abantu by’ agateganyo akekwaho ibyaha. Ni cyo ubusugire bivuze. Nta kidasanzwe kirimo”
Mu butumwa Perezida wa EU, Juncker yashyize kuri Twitter yagize ati “Nejejwe no kuba urukiko rukuru mu Rwanda rwarekuye by’ agateganyo Diane Rwigara na nyina. Uyu muyobozi yakomeje avuga ari intambwe nziza ikwiye gushimwa.
Jean Claude Juncker
Ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira nibwo Urukiko rukuru mu Rwanda rwanzuye ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa bagakurikiranwa badafunze.
Diane Rwigara yifuje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda umwaka ushize ntiyabasha kuzuza ibisabwa.
Diane Rwigara akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Ibitekerezo
Harakabaho ubutabera. Twizere ko umucamsnza wabafunguye batamumanika
abaregwa basabye kuburana bari hanze maze urukiko narwo rusanga ntacyo bahungabanya muri dosiye zabo maze rufata umwanzuro wo kubareka bakaburana bari hanze kd kuba urukiko rwarabarekuye byagateganyo ntibivuzeko bafunguwe burundu kuko bagomba kuguma gukurikiramwa kubyaha bashinjwa nibibahama bagomba kubihanirwa.